Uncategorized

APR FC n’ishuri ry’umupira w’amaguru ryayo batije FC Marines abakinnyi 10

Ikipe ya APR FC yamaze gutiza abakinnyi 2 bayo mu kipe ya FC Marines y’i Rubavu, mu gihe ishuri ryayo ry’umupira w’amaguru(Intare) ryayitije abakinnyi 8.

Mu bakinnyi bakiniraga APR FC bamaze gutizwa ikipe ya Marines, harimo Eric Tuyishime bakunze kwita Congolais cyo kimwe na myugariro Saleh Nyirinkindi.

Aya makuru yemejwe na Hakizimana Geoffrey usanzwe ari umuvugizi w’iyi kipe y’i Rubavu, wavuze ko bamaze kwakira abakinnyi 2 baturutse muri APR FC bakaba bategereje n’abandi baza guturuka mu kipe y’Intare.

Ati”Ni byo bahageze ejo, batangiye imyitozo n’abandi. [abagomba kuva mu Intare FC] na byo ni byo turacyabategereje kuko baracyari mu nzira, tubategereje uyu munsi cyangwa ejo. Ntabwo turamenya imyanya bose bakinaho kugira ngo tumenye abo tuzafata n’abo tuzarekura.”

Aba bakinnyi bagiye kwiyongera ku bandi batatu iyi kipe yavanye muri Entincelles cyo kimwe na Kambale Salita  Gentil wageze muri iyi kipe akubutse muri Singida United yo muri Tanzania.

Mu bakinnyi FC Marines yakuye muri Etincelles basanzwe bahanganira i Rubavu, harimo Nsengiyumva Irshad wasinye imyaka itatu, Niyonkuru Sadjat n’umunyezamu Rukundo Protegene bita Baltez, aba bombi bakaba barasinye imyaka ibiri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger