AmakuruImikino

APR FC n’Intare FC basabanye n’abasirikare bakuru, bahiga gutwara ibikombe-AMAFOTO

Abasirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda (RDF) barangajwe imbere n’Umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC akaba n’Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu bijyanye n’Umutekano, Gen James Kabarebe, baraye bakiriye abakinnyi n’abatoza b’iyi kipe ndetse n’ab’Intare FC mu busabane bwabereye mu Kigo cya Gisirikare kiri i Gako mu Karere ka Bugesera.

Byabaye kuri iki Cyumweru Tariki ya 05 Mutarama APR FC ndetse na barumuna babo Intare FC, basabanye n’abayobozi bakuru b’ikipe babifuriza umwaka mushya wa 2020 ndetse babaha n’ubutumwa buzafasha ikipe y’ingabo z’igihugu kwegukana igikombe cya Shampiyona ya 2019-2020 igeze ku munsi wa 16 APR FC ari yo iyoboye urutonde by’agateganyo.

Ni ubusabane bwitabiriwe na Perezida w’icyubahiro wa APR FC akaba n’umujyanama mukuru wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano n’igisirikare Gen. James Kabarebe, Umugaba mukuru w’Inkeragutabara Gen. Fred Ibingira, Perezida wa APR FC akaba n’umugenzuzi mukuru wa RDF Lt Gen. Jacques Musemakweli ndetse n’umuyobozi wungirije wa APR FC akaba n’umuyobozi w’ingabo mu ntara y’Uburasirazuba n’umujyi wa Kigali Maj Gen. Mubaraka Muganga.

Uretse abakinnyi ndetse n’abatoza b’aya makipe yombi, ubu busabane bukaba kandi bwitabiriwe n’abayobozi b’amatsinda y’abafana ba APR FC mu gihugu hose mu rwego rwo kwishimira umusaruro w’umwaka wa 2019 banagenera ubutumwa buzabfasha APR FC kwitwara neza mu mwaka mushya wa 2019, ndetse no kwishimira aho APR FC igeze muri Shampiyona nyuma yo guhindura ikipe ku kigero cya 70% ugereranyije n’iyakinaga umwaka ushize w’imikino wa 2018-19.

Umuyobozi w’abafana ku rwego rw’umugi wa Kigali Kazungu Edmond wari uhagarariye abafana, akaba yatangaje ko bashimira cyane ubuyobozi bwahinduye byinshi bigejeje ikipe ku mwanya wa mbere kandi bitanga icyizere cyo kwitwara neza muri uyu mwaka wa 2020, anizeza abitabiriye ubu busabane ko umubare w’abafana ugiye kwiyongera kurushaho.

Kapiteni wa APR FC Manzi Thierry wavuze mu izina ry’abakinnyi, akaba yatangaje ko ashimira cyane ubuyobozi buhora ikipe hafi ndetse n’abafana bababaye inyuma bakabinjiza mu mwaka w’imihigo wa 2020 bari ku mwanya wa mbere.

Yagize ati: ” Ndashimira cyane ubuyobozi bwiza bwa APR FC butuba hafi mu bizuma bwa buri munsi bw’ikipe ndetse n’abafana baduherekeza aho tugiye gukina hose, twasoje umwaka wa 2019 turi ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, ntibihagije kuko uyu mwaka twatangiye wa 2020 ari uw’imihigo kandi tugomba guhigura, tugomba kubashimisha bitewe n’icyizere mutugirira n’uburyo mudutera imbaraga zo gukora cyane.”

”Uyu mwaka wa 2020 dutangiye urimo akazi gakomeye, harimo imikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2019-20 twanatangiye, igikombe cy’intwari ndetse n’igikombe cy’amahoro. Kuri twe abakinnyi imbagara zirahari, intego dufite ni uguharanira gutwara ibyo bikombe byose kandi tugomba kuyigeraho.”

Umutoza mukuru wa APR FC Mohammed Adil Erradi nawe wari witabiriye ubu busabane, akaba yatangaje ko APR FC ifite abayobozi b’abanyamwuga ndetse n’abakinnyi bashyira umutima ku kazi, anasaba abafana gukomeza gushyigikira ikipe yabo ikazegukana ibikombe byose bikinirwa hano mu Rwanda nk’intego y’ikipe muri rusange.

Yagize ati: ” Ndashimira abayobozi, abatoza, abakinnyi ndetse n’abafana ba APR FC kubw’imbaraga twakoresheje kugira ngo tube tugeze kuri ibi byiza byose, guhera mu gikombe cya gisirikare kari akazi gakomeye ariko twarafatanyije twese kugira ngo tugere kuri uru rwego. Mu mateka yanjye kuva natangira umwuga w’ubutoza nibwo ntoje ikipe ihorana intego yo gutsinda bene aka kageni, guhera mu mikino ya gisirikare kugeza kuri uyu munsi aba basore binjira mu kibuga baharanira intsinzi, ku bwanjye si itsinda ry’abakinnyi ahubwo n umuryango wa APR FC.”

” Ndasaba ko mwakomeza gushyigikira aba basore kugira ngo tuzagere ku ntego dufite yo kwegukana ibikombe byose bikinirwa hano mu Rwanda kuko APR FC ni ikipe ikomeye kandi ibifitiye ubushobozi.”

Perezida wa APR FC  Lt. Gen. Jaqcues Musemakweli, akaba yamurikiye ikipe y’Intare abari aho yaba abayobozi, abatoza n’abakinnyi bayo, anaboneraho gusaba abitabiriye ubu busabane kuyishyigikira kuko ari yo izabyarira APR FC y’ahazaza, yashimiye kandi ikipe nkuru ya APR FC uburyo ikomeje kwitwara muri shampiyona ndetse anasaba abafana gukomeza kuyishyigikira kugira ngo ikomeze kwitwara neza muri uyu mwaka.

Perezida w’icyubahiro wa APR FC Gen. James Kabarebe akaba yatangiye ashimira ikipe y’ingabo z’igihugu ndetse abamenera ibanga rizabafasha kwitwara neza muri uyu mwaka mushya wa 2020.

Yagize ati: ” Turabashimira umusaruro mwagize mu mwaka ushize wa 2019, mwakoze byinshi kandi byiza turifuza kubikomeza kandi tugasoza neza, birashoboka nta na kimwe kizatubuza.”

” Kuva APR FC yashingwa ubu nibwo tugize ikipe nziza ifite ubuyobozi bwiza, abatoza beza, abakinnyi beza ndetse n’abafana beza iyo urebye neza hose usanga huzuye. Mu gihe nta na hamwe tubona ikibazo bivuze ko no mu kibuga hatagakwiye kuba ikibazo, dufite ikipe yatsinda umukino uwo ari wo wose buri wese aramutse azirikanye inshingano ze bivuze ko nta rwitwazo dufite.”

” Niba byose rero bimeze neza, ikintu cyo gukosora kugeza ubu ni kimwe gusa kandi mugomba kuzirikana, ni imyumvire ya APR FC. Iyi myumvire ntabwo igoranye ni uko APR FC ijya gukina igomba gutsinda byanze bikunze, iyi myumvire rero iyo igiye mu batoza, abakinnyi ndetse n’abafana twese tukajya ku kibuga twumva ko tugomba gutsinda nta cyatubuza kubigeraho.”

Kazungu Edmond yijeje abitabiriye ubu busabane ko umubare w’abafana ugiye kwiyongera
Perezida wa APR FC Lt. Gen. Jacques Musemakweli yashimiye cyane ikipe uburyo yitwaye muri 2019 binatanga icyizere ko uyu mwaka izagera ku ntego zayo
Abakinnyi, abatoza ndetse n’abafana bishimiye ubu busabane
Abakinnyi ba APR FC imaze imikino 16 idatsindwa muri shampiyona

Abakinnyi bafata inyama zo kurya

Umuyobozi w’abafana ku rwego rw’umujyi wa Kigali Kazungu Edmond wari uhagarariye abafana
Manzi Thierry Kapiteni wa APR FC yasabye abafana gushyigikira ikipe maze nayo ikabaha ibyishimo
Umutoza mukuru wa APR FC Mohammed Adil Erradi yatangaje ko APR FC ifite abayobozi b’abanyamwuga ndetse n’abakinnyi bashyira umutima ku kazi, anasaba abafana gukomeza gushyigikira ikipe yabo ikazegukana ibikombe byose bikinirwa hano mu Rwanda nk’intego y’ikipe muri rusange.
Hamuritswe abagize ikpe ya Intare FC..ni Abakiri bato ba APR FC
Nyuma hamuritswe n’abatoza ndetse n’abayobozi bayo
Ngabo Albert wahoze akinira APR FC ni umwe muri abo
Ikipe ya APR FC

AMAFOTO: APR FC  

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger