AmakuruImikino

APR FC na AS Kigali zatsinze imikino yazo, zikomeza gukubanira igikombe cya shampiyona

Amakipe ya APR FC na AS Kigali yatsinze imikino y’umunsi wa 27 wa shampiyona yayo, akomeza gukubana ku gikombe cya shampiyona mu gihe iyi shampiyona y’u Rwanda ibura imikino itatu yonyine ngo isozwe.

Ikipe ya APR FC yari yasuye Miroplast ku kibuga cyo kwa Mironko, mu gihe AS Kigali yari yakiriye Police FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Aya makipe yombi yatsinze iyi mikino ku bitego 2-0.

APR FC ibifashijwemo na Nsabimana Aimable cyo kimwe na Muhadjiri Hakizimana yegukanye amanota atatu binayiha gukomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 57, mu gihe AS Kigali ibifashijemo na Evode Ntwari cyo kimwe na Jimmy Mbaraga yakomeje kugumana umwanya wa kabiri n’amanota 54.

Mu yindi mikino yabaye:

Etincelles yatsinze Bugesera 1-0, Amagaju atsinda Sunrise 1-0, Musanze itsindirwa kuri Stade Ubworoherane na Espoir 3-1, Marines na Mukura banganyije 0-0, mu gihe Kiyovu Sports yatewe mpaga na Kirehe kubera kubura imbangukiragutabara.

Magingo aya Rayon Sports iri gucakirana na Gicumbi FC, mu mukino uri kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger