AmakuruImikino

APR FC ivuye i Gologota yemye nyuma yo gukusora Sunrise

APR FC ibaye ikipe ya mbere ikuye amanota 3 i Nyagatare, ni nyuma yo gutsindira Sunrise FC kuri Golgotha Stadium ibitego 4-2.

Umukino wabereye i Nyagatare kuri Stade Golgotha, Sunrise yari yakiriye APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 21, mu mikino 5 Sunrise FC yari itarahatsindirwa, yashakaga gukomeza kurinda ibigwi byayo kuri iki kibuga.

Sunrise FC niyo yinjiye mu mikino neza ku munota wa 13 ihita itsinda igitego cya mbere cyatsinzwe na Babuwa Samson.

Ku munota wa 18 Nizeyimana Djuma yishyuriye APR FC, ku munota wa 28 Usengimana Danny ayitsindira igitego cya 2.

Sunrise FC yakomeje gushaka uburyo yishyura ariko igice cya mbere kirangira ari 1-2.

Sunrise FC yatangiye igice cya kabiri ishaka kwishyura iki gitego maze ku munota wa 48 Babuwa Samson yongera kunyeganyeza inshundura biba 2-2.

Ku munota wa 72, Vivien yahawe ikarita itukura nyuma y’ikosa yakoreye Mugunga Yves, iyi kufura yaje kuvamo igitego cya gatatu cya APR FC cyatsinzwe na Bukuru Christophe ku munota wa 74.

APR FC yaje kubona igitego cya 4 ku munota wa 79 gitsinzwe na Nshuti Innocent kuri Penaliti. Umukino waje kurangira ari 4-2

Gutsinda uyu mukino bitumye APR FC ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 24.

Dore uko indi mikino yangenze

Heroes FC 3-2 Musanze FC .
Gasogi United 1-0 Gicumbi FC.


[team_standings 61268]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger