AmakuruAmakuru ashushyeImikino

APR FC itsindiye Marines FC i Rubavu yisubiza umwanya wa mbere (Amafoto)

Ikipe ya APR FC yisubije umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’ikiciro cya mbere, nyuma yo gutsindira Marines FC i Rubavu ibitego 2-1; mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona wabereye kuri Stade Umuganda.

Ibitego bya Danny Usengimana wujuje ibitego bine muri shampiyona na Nizeyimana Djuma ni byo byafashije APR FC gukura amanota atatu i Rubavu, inambura Mukura VS umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona.

Ni umukino iyi kipe y’ingabo z’igihugu yarushijemo cyane Marines FC ifatwa nka murumuna wayo, gusa gutera mu izamu bikaba ikibazo.

APR FC yafunguye amazamu ku munota wa 20 ku gitego cyatsinzwe na Danny Usengimana, ku mupira uyu rutahizamu yambuye ba myugariro ba Marines FC birangira awuteretse mu rucundura.

Marines FC yakoraga ku mupira gake gashoboka, yishyuye iki gitego ku munota wa 40 w’umukino ibifashijwemo na Kapiteni wayo Muzerwa Amini. Ni ku mupira wari uturutse muri koruneri uyu mupira awutereka mu izamu n’umutwe.

Byasabye akazi gakomeye abasore b’umutoza Mohammed Eradi kugira ngo bishyure iki gitego, dore ko ab’inyuma ba Marines bari bakomeje kwihagararaho.

Akagozi kacitse ku munota wa 68 w’umukino, ubwo Nizeyimana Djuma yatsindireaga APR FC igitego cya kabiri kuri penaliti. Ni igitego cya mbere uyu rutahizamu wageze muri APR FC avuye muri Kiyovu Sports yatsindiraga ikipe.

Ni nyuma y’ikosa Nshuti Innocent yari akoreweho mu rubuga rw’amahina n’umuzamu Rukundo Protogene.

APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 10, mu gihe Mukura VS ari iya kabiri n’amanota umunani. Ikipe ya Police FC yanganyije na Gasogi United 0-0 yo yafashe umwanya wa gatatu n’amanota umunani.

Undi mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona uteregerejwe kuri uyu wa kabiri ni uhuza Rayon Sports na Bugesera FC guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

[team_standings 61268]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger