AmakuruImikino

APR FC iraranye umwanya wa mbere nyuma yo kujya gutsindira Gicumbi iwayo

Ikipe ya APR FC yisubije umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona y’ikiciro cya mbere, nyuma yo kujya gutsindira Gicumbi FC ku kibuga cyayo ibitego 3-1.

Ni mu mukino ubimburira umunsi wa 27 wa shampiyona aya makipe yombi yari yahuriyemo.

Ni umukino APR FC yagiye gukina imaze iminsi yambuwe na Rayon Sports, nyuma yo kunanirwa gutsinda imikino ibiri ya shampiyona yaherukaga kunganya n’amakipe ya Kiyovu Sports na AS Kigali.

APR FC yarangije igice cya mbere iri imbere n’ibitego 2-1. Igitego cya mbere yari yagitsindiwe na Danny Usengimana ku munota wa kane w’umukino, mbere y’uko Nshuti Dominique Savio atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 40 w’umukino.

Hagati aho ku munota wa 16 w’umukino Gicumbi FC yari yabonye igitego ibifashijwemo na Okene Lulu. Ni nyuma y’amakosa ya ba myugariro ba APR FC bananiwe gukiza izamu ryabo bikarangira uyu rutahizamu wa Gicumbi FC abishyuye igitego.

Ikipe ya Gicumbi FC yakinnye iminota myinshi y’igice cya kabiri cy’umukino itari gutozwa na Banamwana Camarade usanzwe ari umutoza mukuru wayo, nyuma yo koherezwa mu bafana ku munota wa 60 w;umukino azira gushwana n’abasifuzi.

Iki gice cya kabiri cy’umukino cyaranzwe no gusatirana hagati y’amakipe yombi, gusa birangira APR FC ari yo ibyungukiyemo kuko yaje kukibonamo igitego cya gatatu. Ni igitego cyatsinzwe na Nshuti Innocent winjiye mu kibuga asimbura Danny Usengimana, ku mupira mwiza yari ahawe na Byiringiro Lague.

Amanota atatu APR FC yakuye i Gicumbi yayifashije kwisubiza umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 62, mu gihe igitegereje ibizava mu mukino uzahuza Amagaju na Rayon Sports ku munsi w’ejo. Iyi Rayon Sports yo yahise ijya ku mwanya wa kabiri n’amanota 60, gusa mu gihe yaba itsinze Amagaju ejo yahita yisubiza umwanya wayo wa mbere.

[team_standings 32825]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger