AmakuruImikino

APR FC inyagiye Musanze FC, Gasogi United itsikirira i Rubavu

Imikino ya shampiyona yakomeje kuri uyu wa Gatandatu hakinwa umunsi wa 11, APR FC  yanyagiriye Musanze FC kuri stade ya Kigali i Nyamirambo mu gihe Etincelles yatsinze Gasogi United yari yagiye i Rubavu yikomanga ku gatuza ko iratsinda umukino w’uyu munsi.

APR FC yanyagiye Musanze FC 5-0 mu gihe i Rubavu Etincelles yatsinze Gasogi United 2-1.

Ni imikino yatangiye Saa Cyenda, APR FC yafunguye amazamu hakiri kare kuko ku munota wa wa 6 gusa Usengimana Danny umeze neza cyane muri iyi minsi yafunguye amazamu ku ruhande rwa APR FC ku mupira yacomekewe na Manishimwe Djabel winjiriye hagati, abakinnyi b’inyuma ba Musanze FC bibwira ko Usengimana yarayemo maze atsinda igitego cye cya 7 muri shampiyona.

Hashize iminota 4 gusa (Nukuvuga ku munota wa 10), Byiringiro Lague yatsinze igitego cya kabiri ku mupira yazamukanye mu ruhande agera mu rubuga rw’amahina.

Ku munota wa 15 Nizeyimana Djuma yagundaguranye n’abakinnyi b’inyuma ba Musanze FC n’umunyezamu Muhawenayo Gad ananirwa gufata umupira wari utewe na Lague, maze uyu rutahizamu wa APR FC ahita ashyira umupira mu izamu.

Musanze FC yari iri ku rwego rwo hasi , ku munota wa 19 abarimo Maombi Jean Pierre, Moussa Sova na Harerimana Obed bagerageje kubaka bashaka uko batsindira ikipe yabo ariko ubwugarizi bwa APR FC bubabera ibamba.

Musanze FC yakinaga nta batoza ifite nyuma yo kwirukana Niyongabo Amars na Nduwimana Pablo wari umwungirije. Kuri uyu mukino yatozwaga na Harerimana Gilbert usanzwe ari umutoza w’abazamu yungirijwe na Ntwari Eric usanzwe ari umuganga mu gihe Ndoli Jean Claude usanzwe ari umukinnyi yagizwe umutoza w’abazamu kuri uyu mukino.

Ku munota wa 41 Manishimwe Djabel yatsinze igitego cya kane cya APR FC, Manzi Thierry n’umutwe atsinda igitego cya gatanu ku mupira wari uvuye kuri Bukuru Christophe.

Ku munota wa 90 w’umukino Musanze FC yashoboraga kubona igitego kimwe ariko irinanirwa, Rwabugiri Umar yarokoye APR FC, akuramo umupira wa Harerimana Obed wari ukozweho na Imurora Japhet, ahita awushyira muri koruneri.

Umukino warangiye APR FC ishimangiye umwanya wa mbere n’amanota 27 nyuma yo gutsinda Musanze FC ibitego 5-0 mu mukino w’umunsi wa 11 wa Shampiyona waberaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

APR FC yari yabanje mu kibuga Rwabugiri Umar, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Bukuru Christophe, Niyonzima Olivier, Byiringiro Lague, Manishimwe Djabel, Nizeyimana Djuma na Usengimana Danny.

Ni mu gihe Musanze FC yari yabanjemo Muhawenayo Gad, Mbonyingabo Regis, Muhoza Tresor, Mwiseneza Daniel, Hakizimana Francois, Maombi Jean Pierre, Nshimiyimana Clement, Habyarimana Eugene, Imurora Japhet, Harerimana Obed na Ally Moussa Sova

Iyi kipe y’ingabo izagaruka mu kibuga hagati mu cyumweru gitaha, yakirwa na Gicumbi FC.

Mu yindi mikino yabaye uyu munsi, Etincelles FC yatsinze Gasogi United ibitego 2-1 mu gihe Heroes FC yanganyije na Gicumbi FC ibitego 2-2.

11 ba APR FC babanje mu kibuga
11 Ba Musanze FC babanje mu kibuga

Danny Usengimana ahagaze neza muri iyi minsi

[team_standings 61268]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger