AmakuruAmakuru ashushyeImikino

APR FC imaze imikino 37 itazi uko gutsindwa bimera yegukanye igikombe cya shampiyona (Amafoto)

APR FC yigaranzuye andi makipe yose yo muri shampiyona y’u Rwanda mu cyiciro cya mbere, yegukanye igikombe ku nshuro ya 19, nyima yo kwihaniza bikomeye ikipe ya Rutsiro FC ibitego 6-0 mu mukino w’umunsi wa karindwi wa Shampiyona y’amakipe umunani ya mbere.

APR FC yisubije iki gikombe, ku nshuro ya kabiri itazi uko gutakaza amanota atatu bimera.

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Huye kuri uyu wa Gatanu, watangiye saa Cyenda n’igice, ku isaha imwe n’iyindi mikino iyo muri iki cyiciro yatangiriyeho, irimo uwahuje AS Kigali na Police FC i Muhanga kuko ikipe y’Umujyi wa Kigali yanganyaga amanota na APR FC.

Rutsiro FC yakinnye idafite abakinnyi bayo babiri babanzamo kubera ko basanzwemo icyorezo cya Covid-19. Abo ni Hatangimana Eric na Hitimana Jean Claude, bombi bakina mu bwugarizi.

Hakiri kare cyane, ku munota wa 15 gusa, Rutsiro FC yahise isimbuza Nkubito Amza wagize imvune yo mu itako, hajyamo Maombi Jean Pierre.

Ibifashijwemo na Bizimana Yannick, APR FC yafunguye amazamu ku gitego cyo ku munota wa 25, ku mupira mwiza yahawe na Nshuti Innocent, abanza kuwushyira mu kuguru kw’indyo mbere yo kuwutera mu izamu.

Ku munota wa 29, APR FC yasimbuje Omborenga Fitina wari wababaye mu itako, asimburwa na Ndayishimiye Dieudonné.

Ibintu byongeye kuba bibi kuri Rutsiro FC ku munota wa 39 ubwo Bizimana Yannick yatsindiraga Ikipe y’Ingabo igitego cya kabiri ku mupira mwiza yari ahawe na Manishimwe Djabel, yongera guhindukiza ku nshuro ya kabiri umunyezamu Kagame Evariste.

Iminota 45 yarangiye APR FC iyoboye n’ibitego 2-0 mu gihe mu Karere ka Muhanga naho iminota 45 yarangiye hagati ya AS Kigali FC na Police FC nta n’imwe irabona izamu ry’indi.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka, Byiringiro Lague yinjirana na Mugunga Yves ndetse uyu wa nyuma yatsinze igitego cya gatatu nyuma y’iminota ine gusa.

Ku munota wa 57, Maombi Jean Pierre yitsinze igitego cya kane ku mupira wahinduwe mu izamu na Ndayishimiye Dieudonné nyuma yo guherezwa na Ruboneka Jean Bosco.

Nyuma y’iminota itatu, Ndayishimiye yahinduye umupira mwiza washyizwe mu izamu na Bizimana Yannick wibwiraga ko atsinze igitego cye cya gatatu mu mukino, ariko umusifuzi wo ku ruhande Hakizimana Ambroise yemeza ko habayeho kurarira.

APR FC yakomeje guhusha uburyo butandukanye burimo imipira ibiri ikomeye yatewe na Manishimwe Djabel, yatsinze igitego cya gatanu ku munota wa 71, cyinjijwe na Ndayishimiye Dieudonné ku mupira yinjiranye mu rubuga rw’amahina.

Byiringiro Lague yatsinze icya gatandatu ku munota wa 88 ku mupira wahinduwe mu izamu na Ruboneka Jean Bosco. Uyu mukinnyi w’imyaka 22, yacyishimiye asa n’usezera abafana, ni nyuma y’uko ashobora kwerekeza mu Cyiciro cya Kabiri mu Busuwisi mu kwezi gutaha.

Gutsinda uyu mukino bivuze ko APR FC yegukanye Shampiyona ya 2020/21 ifite amanota 19 n’ibitego 20 ku mwanya wa mbere ndetse izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League ya 2021/22.

Ni igikombe cya Shampiyona APR FC yegukanye, gisanze icyo mu 1995, 1996, 1999, 2000, 2001, 2003, 2005, 2006, 2006/07, 2008/09, 2009/10, 2010/11, 2011/12, 2013/14, 2014/15, 2015/16, 2017/18 na 2019/20.

AS Kigali yatsinze Police FC ibitego 2-0, na yo yagize amanota 19 n’ibitego 12 ndetse izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup ya 2021/22.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatanu, Rayon Sports yatsinzwe na Espoir FC ibitego 3-1 mu gihe Marines FC yatsinze Bugesera FC ibitego 2-1.

Espoir FC yasoreje ku mwanya wa gatatu n’amanota 10, Police FC igira amanota umunani ku mwanya wa kane, Marines FC isoza ifite arindwi, imbere ya Rutsiro FC ifite atandatu.

Rayon Sports yasoje Shampiyona y’uyu mwaka iri ku mwanya wa karindwi n’amanota atanu mu gihe Bugesera FC yabaye iya munani n’amanota ane.

APR FC yari yabanjemo: Ishimwe Jean Pierre, Manzi Thierry (C), Buregeya Prince, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Niyonzima Olivier, Nsanzimfura Keddy, Ruboneka Bosco, Bizimana Yannick, Manishimwe Djabel na Nshuti Innocent.

Rutsiro FC yari yabanjemo: Kagame Evariste, Nova Bayama (C), Mukunzi Imran Aimable, Uwizeye Ortega, Mugiraneza Claude, Nkubito Hamza, Lomami Frank, Ndarusanze Jean Claude, Mutsinzi Claude, Kwizera Bahati Emilen na Iraguha Hadji.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger