AmakuruImikino

APR FC iherutse kunanirwa gukuraho agahigo ka Rayon Sports ifite urugamba rutoroshye

Nyuma y’aho ikipe ya APR FC taliki 05 Ukuboza 2021 isezerewe na RS Berkane yo muri Maroc mu mikino y’Afurika ku bitego 2-1 igiye gutangira gukina imikino ya shampiyona “Primus National League 2021-2022” itarakiniwe igihe aho ubu ifite imikino 4 y’ibirarane.

Uko iyi mikino iteganyijwe, uyu munsi taliki 08 Ukuboza 2021, ikipe ya Marines FC irakira Mukura kuri Sitade Umuganda (15h00). Uyu mukino w’umunsi wa 3 wagombaga gukinwa taliki 19 Ugushyingo 2021.

Taliki 09 Ukuboza 2021, ikipe ya APR FC izakina na Etincelles FC kuri Sitade Umuganda (15h00), uyu mukino w’umunsi wa 3 wagombaga gukinwa taliki 20 Ugushyingo 2021.

Inkuru yabanje

APR FC yatsinzwe na RS Berkane, inanirwa guca agahigo ka Rayon Sports

Ikipe ya Rutsiro FC, taliki 14 Ukuboza 2021 izakira Mukura kuri Sitade Umuganda (15h00). Uyu mukino w’umunsi wa 4 wagombaga gukinwa taliki 23 Ugushyingo 2021.

Taliki 26 Ukuboza 2021, ikipe ya Gasogi United izakira APR FC kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo (15h00). Uyu mukino w’umunsi wa 5 wagombaga gukinwa taliki 26 Ugushyingo 2021.

Ikipe ya APR FC, taliki 18 Mutarama 2022 izakira Mukura kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo (15h0). Uyu mukino w’umunsi 6 wagombaga gukinwa taliki 30 Ugushyingo 2021.

Umukino wa nyuma w’ikirarane, ikipe ya Rutsiro FC izakira APR FC taliki 21 Mutarama 2022 kuri Sitade Umuganda (15h00). Uyu mukino w’umunsi wa 7 wagombaga kuba taliki 04 Ukuboza 2021.

Iyi mikino izakinwa na shampiyona ikomeza aho igeze ku munsi wa yo wa 8.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger