AmakuruAmakuru ashushyeImikino

APR BBC yatwaye igikombe cya Palyoffs mu bakobwa, Patriots iha isomo REG BBC (+AMAFOTO)

Ku wa gatanu tariki 20 Nzeri 2019 muri Kigali Arena habereye imikino ya Basketball yahuje Ikipe y’abagore ya APR na The Hoops Rwanda BBC , hakurikira umukino wahuje REG na Patriots mu bagabo watangiye hagati ya saa 21h10.

Imikino yaberaga muri Kigali Arena yarangiye mu bakobwa ikipe ya The Hoops Rwanda BBC itsinzwe na APR BBC ku mukino wa gatandatu muri irindwi, aho yahise yegukana igikombe cya Playoffs 2019 mu bakobwa naho Patriots iha isomo rya REG.

Ibi APR BBC mu bagore yatwaye iki gikombe nyuma yo gutsinda The Hoops Rwanda amanota 62 kuri 54, nyamara The Hoops Rwanda ariyo yari yabanje kuyobora umukino mu duce dutatu tubanza, nyuma APR ikaza kuyigarurira ikayitsinda ku kinyuranyo cy’amanota 8.

Uyu mukino wakurikiwe n’uwahuje REG na Patriots watangiye hagati ya saa 21h10, aho Patriots yatangiranye imbaraga nyinshi mu gace ka mbere biza kuyihira isoza iyoboye itsinze REG amanota 19-13.

Agace ka kabiri kaje nabwo kwiharirwa na Patriots aho yaje kongera amanota nubwo wabonaga ko REG iri kunyuzamo ikataka ikoresheje abakinnyi bayo bakomeye nka Nshobizwa ndetse n’abandi, birangira Patriots igatsinze ifite amanota 38-26 ya REG, naho mu gace ka gatatu n’ubundi Patriots yakomeje kukayobora n’amanota 55-43 ya REG.

Uyu mukino waje kurangira Patriots itsinze REG amanota 78 kuri 60 maze ikomeza kwiyongerera amahirwe yo kuzegukana igikombe cya playoffs 2019.

Iyi mikino yari yitabiriwe n’abafana benshi nk’uko aya mafoto abigaragaza.

Umukino wa 7 uzahuza aya makipe ubwo azisobanura yishakamo ikipe imwe yegukana igikombe mu gihe imikino yose bayinganya itatu kuri itatu, uteganyijwe kuba kuri uyu wa gatandatu muri Kigali Arena saa 19h00, aho ikipe izatsinda indi izahita yegukana igikombe cya Playoff 2019 ndetse izanahagararire u Rwanda mu mikino nyafurika y’amakipe.

Iyi mikino yari yitabiriwe n’abafana benshi nk’uko aya mafoto abigaragaza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger