AmakuruAmakuru ashushye

Antonio Conte ashobora gusimbura umutoza wa Real Madrid wahawe imikino 3 yo gupfa no gukira

Real Madrid yamaze guhamagara Antonio Conte wahoze atoza Chelsea, nk’umusimbura wa Julen Lopetegui wamaze guhabwa imikino itatu yo kumukiza cyangwa kumwirukanisha muri iyi kipe y’Ubwami bwa Madrid.

Ikinyamakuru Corriere Dello Sport cyo mu Butariyani dukesha iyi nkuru, cyanditse ko Frolentino Perez usanzwe ari perezida wa Real Madrid yamaze kugirana ibiganiro by’ibanze n’uyu mutoza ukomoka mu Butariyani, kugira ngo ahite afata ikipe mu gihe Lopetegui yaba yitwaye nabi mu mikino itatu yahawe.

Magingo aya abayobozi ba Real Madrid bababajwe cyane n’uko ikipe yabo iri kwitwara, aho imaze imikino ine itazi uko gutsinda igitego bisa.

Iyi kipe yatangiye itsindwa na Sevilla ibitego 3-0, ikuriraho inganya 0-0 na Atletico, nyuma itsindwa na CSKA Moscow muri UEFA Champions league, mu gihe umukino uheruka wa shampiyona na wo yawutsinzwe 1-0 na Deportivo Alaves.

Magingo aya Real Madrid ihagaze ku mwanya wa kane ku rutonde rwa shampiyona ya Espagne n’amanota 14 mu mikino 8 ya La Liga.

Lopetegui uyu ukomeje kubihirwa n’ubuzima bw’i Madrid, yageze muri iyi kipe mu mpeshyi y’uyu mwaka nyuma yo guta akazi yari afite mu kipe y’igihugu ya Espagne yari mu gikombe cy’isi icyo gihe. Ibi byahise bituma ubuyobozi bw’ikipe y’igihugu ya Espagne bumwirukana ikitaraganya, bumusimbuza umwungiriza we mu gihe haburaga iminsi 2 ngo Espagne ikine umukino wa mbere w’igikombe cy’isi.

Imikino ishobora gukiza uyu mutoza cyangwa ikamwirukanisha, harimo uwa Levante, Viktoria Plzen ndetse n’uwo Real Madrid izasuramo FC Barcelona.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger