AmakuruImikino

Antoine Griezman yahaye abafana ba FC Barcelona igisubizo bari bategereje

Umufaransa Antoine Griezman yeruye atangaza ko azaguma muri Atletico Madrid, nyuma y’amakuru menshi yari amaze iminsi avuga ko ashobora kwerekeza muri FC Barcelona yo muri Espagne.

Ibi uyu musore yabitangarije kuri imwe mu mateleviziyo yo mu gihugu cya Espagne, mu kiganiro cyayo cyitwa “The Decision”.

Mu magambo yivugiye Griezman yagize ati” Ndagira  ngo mbwire buri umwe ko nifuza kuguma muri Atletico Madrid.”

Nyuma yaje no gushimangira ibi ngibi abicishije kuri Twitter ye.

Ni nyuma y’uko Atletico Madrid imwemereye kumugira umukinnyi wa mbere uzajya ahembwa amafaranga menshi mu mateka yose.

Griezman w’imyaka 27 y’amavuko umaze imyaka ine muri Atletico Madrid aho yayitsindiye ibitego 112 mu mikino yose yayikiniye, ayoboye ikipe y’igihugu y’Ubufaransa Les Bleus iri mu mikino y’igikombe cy’isi cy’uyu mwaka.

Byumwihariko muri uyu mwaka yatsindiye ikipe ya Atletico Madrid ibitego 29 mu marushanwa yose, harimo n’ibitego 2 yayitsindiye muri 3-0 ikipe ye yatsinze Olympique de Marseille ku mukino wa nyuma wa Europa league.

Nyuma yo kubura uyu musore, hatangiye gutekerezwa abasore batatu FC Barcelona ishobora kumusimbuza, bakaba barangajwe imbere na Mohamed Salah wa Liverpool, Kylian Mpappe wa PSG na Christian Eriksen wa Tottenham Hot Spur.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger