AmakuruImikino

Ansu Fati yateye umugongo igihugu cye cy’amavuko yemera gukinira Espagne

Ansu Fati, umukinnyi ukiri muto ukinira ikipe ya FC Barcelona, yateye umugongo igihugu cya Guinea Bissau akomokamo yemera gukinira ikipe y’igihugu ya Espagne.

Ku munsi w’ejo ni bwo uyu musore w’imyaka 16 y’amavuko yabonye ubwenegihugu bwa Espagne nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa leta ya Espagne. Ni nyuma yo kwemezwa na Guverinoma y’iki gihugu iyobowe na Minisitiri w’intebe Pedro Sanchez.

Ibi bisobanuye ko Ansu Fati azajya akinira ikipe y’igihugu ya Espagne La Furia Roja, aho ku ikubitiro agomba kuyihagararira mu mikino y’igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 kizabera muri Brazil guhera mu kwezi gutaha.

Uyu musore yageze muri Espagne muri 2009 ubwo yari afite imyaka irindwi y’amavuko. Yabonye ubwenegihugu bwa Espagne nyuma y’imyaka nyuma yo kuhamara imyaka 10 nk’uko amategeko y’iki gihugu abiteganya.

Ansu Fati kuri ubu ni umwe mu bakinnyi bakiri bato bahagaze neza ku isi, cyane mu kipe ya FC Barcelona asanzwe akinira. Ari kumwe n’iyi kipe y’i Catalunya, yashoboye guca agahigo ko kuba umukinnyi ukiri muto uyikiniye muri shampiyona ya Espagne, ukiri muto wayitsindiye igitego muri iyi shampiyona ndetse n’umukinnyi ukiri muto wabashije kuyikinira muri UEFA Champions league.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger