AmakuruImyidagaduro

Anita Pendo n’umugabo we bakoreye imfura yabo ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko . +AMAFOTO

Anita Pendo afatanyije n’umugabo we Ndada ndetse n’inshuti zabo za hafi  bakoreye  Tiran imfura yabo ibirori byo kwizihiza isabukuru y’umwaka umwe w’amavuko yujuje.

Ibi birori by’isabukuru  ya Tiran  byabereye muri Hotel Ubumwe Grand Hotel ku wa 29 Kanama 2018 , byari byiganjemo abo mu miryago yaba babyeyi bombi  banitegura kwakira undi mwana wabo wa Kabiri Anita atwite kuri ubu.

Ndanda ubusanzwe ni umukinnyi w’umupira w’amaguru ukina mu ikipe ya As Kigali, we n’abandi bari aho bose ubwo bifurizaga Tiran isabukuru nziza bahurije  ku kwifuriza uyu mwana waraye yujuje umwaka umwe  gukura akajya juru ndetse no guhirwa muri uru rugendo agifite ku Isi.

Anita yashimiye umugabo we Papa Tiran
Umubyeyi wa Anita Pendo ateruye umwuzukuru we
Byari ibishimo bikomeye ku muryango wa Anita na Ndanda
Ibi birori byari biteguwe neza cyane. byitabiriwe n’inshuti zabo zahafi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger