AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Angola na DR Congo bahawe inshingano zo guhuza u Rwanda na Uganda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, biyemeje gukomeza kugirana ibiganiro, mu rwego rwo gushakira hamwe igisubizo cy’umwuka mubi uri hagati y’ibihugu bayobora.

Aba bakuru b’ibihugu bombi bari mu bitabiriye mu nama ya bane babereye i Luanda muri Angola ku munsi w’ejo, mu rwego rwo kwigira hamwe uko ibibazo byugarije akarere byashakirwa umuti. Ni inama kandi yitabiriwe na Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Antoine Tshisekedi, na João Lourenço wa Angola wari wayitumije.

Itangazo ryasohowe na Perezidansi ya Uganda, rivuga ko Perezida Lourenço yavuze n’ubwo intego nyamukuru y’iyi nama yari ukwigira hamwe uko ibibazo by’umutekano muke bigaragara ku mipaka igabanya ibi bihugu bitatu byashakirwa umuti, byarangiye inama yaguye imbibi iniga ku kibazo cy’umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Uganda.

Nyuma y’inama, itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri wa Angola ushinzwe ububanyi n’amahanga, Manuel Domingos Augusto, rivuga ko ku bijyanye n’u Rwanda na Uganda, abari bitabiriye iriya nama “bakiranye yombi ubushake bw’ibihugu byombi bwo gukomeza ibiganiro byo kubonera umuti ikibazo gihari”, bityo Angola na Congo Kinshasa bakazafatanya kuba abahuza muri ibi biganiro.

Kuva muri 2017 umubano w’u Rwanda na Uganda wajemo igitotsi, bitewe n’uko buri gihugu gishinja ikindi kwivanga mu buzima bwacyo. U Rwanda rushinja Uganda guha ubufasha imitwe igambiriye guhungabanya umutekano warwo, hakiyongeraho ko Uganda ihohotera Abanyarwanda baba ku butaka bwayo.

Uganda yo ishinja u Rwanda kwica impunzi z’Abanyarwanda ziba ku butaka bwayo, hakiyongeraho ibikorwa bihungabanya umutekano wayo.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger