AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Angela Merkel yatangaje ko atazongera kwiyamamariza kuyobora Ubudage

Angela Merkel umaze imyaka 13 ayobora igihugu cy’Ubudage, yatangaje ko ataziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mwaka wa 2021.

Ni nyuma yo gutsindwa mu matora yo mu turere.

Uyu mugore yemeje aya makuru mu kiganiro yatangiye i Berlin mu murwa mukuru w’igihugu cy’Ubudage. Merkel yagize ati”Ntabwo nzongera kwiyamamaza, manda yanjye irarangiye.”

Angela Merkel kandi yatangaje ko hari n’amahirwe menshi y’uko ataziyamamaza mu Ukuboza uyu mwaka, ubwo hazaba hatorwa umuyobozi wa CDU, ishyaka riri ku butegetsi mu gihugu cy’Ubudage. Ni ishyaka yagezemo mu mwaka wa 2000.

Uyu muyobozi w’Ubudage yafashe icyemezo cyo kutazogera kwiyamamaza, nyuma y’uko ishyaka rye rya CDU ryagiye ribona amajwi make mu matora yo mu turere. Kamwe mu turere iri shyaka ryatsinzwemo cyane ni mu karere ka Hasse.

Imibare igaragaza ko Ishyaka CDU riri ku butegetsi mu Budage na ‘ocial Democrats’ bifatanyije batakaje amajwi ku kigereranyo kingana n’icumi ku ijana.

Uretse gutsindwa mu matora yo mu turere, ishyaka rya Angela Merkel kandi ryanatsinzwe mu matora y’abagize inteko ishinga amategeko.

Angela Merkel, umuyobozi w’Ubudage.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger