AmakuruImikino

Ange Mutsinzi yegukanye igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi muri Rayon Sports

Myugariro Mutsinzi Ange Jimmy ni we wegukanye igihembo cy’umukinnyi wa Rayon Sports wahize abandi muri Mata, ahigitse Shabani Hussein Tchabalala na Faustin Usengimana bari bagihanganiye.

Iki gikorwa cyabaye nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa mbere, ku kibuga cyo mu Nzove aho ikipe ya Rayon Sports isanzwe ikorera imyitozo.

Mutsinzi Ange yahembwe n’itsinda ry’abafana bibumbiye muri March Generation, nyuma y’amatora yarangiye ahize Shabani Hussein Tchabalala na Faustin Usengimana ku bwiganze bw’amajwi 62%.

Mu gutora umukinnyi witwaye neza mu kwezi, hifashishwa abafana bagize March Generation, abandi bafana bo muri Rayon Sports, abanyamakuru ndetse n’abatoza ba Rayon Sports (Coaching Staff).

Abafana bo muri March Generation baba bafite uruhare rwa 40% , abanyamakuru 15%, abafana basanzwe 15% na ho abatoza bakagira uruhare rungana na 30 %.

Uretse guhabwa igihembo, Mutsinzi yanagenewe ibihumbi mirongo itanu (50.000 FRW). Igihembo (symbole) ubwacyo gifite agaciro ka 25.000 FRW.

Nyuma y’icyo gikorwa cy’indashyikirwa, March Generation fan club yizihirije  abakinyi batatu isabukuru zabo z’amavuko zabaye mu minsi itandukanye aribo : Bikorimana Gerard,Mwiseneza Djamal na Manishimwe Djabel.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger