AmakuruAmakuru ashushyeUrukundo

Ange Kagame yishimiye kurira ukwezi kwa buki muri Nyungwe (+Amafoto)

Ange Ingabire Kagame, umukobwa wa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yaryohewe no kurira ukwezi kwa buki muri Nyungwe n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma, baherutse gusezerana kubana akaramata.

Kuri iki Cyumweru, Ange Kagame yifashishije urubuga rwa Twitter yasangije abamukurikira kuri urwo rubuga  ibyishimo we n’umukunzi we batewe no kurira ukwezi kwa buki muri Nyungwe ndetse ashimira Hotel yabakiriye.

Mu magambo yanditse  aherekeza amafoto yahsyize kurubuga rwa Twitter yanditse agira Ati “Murakoze One&Only Nyungwe House ku kwezi kwa buki kutazibagirana. Turizera ko tuzongera tukagaruka indi nshuro”. yasoke ashishikariza abamukurukira gusura u Rwanda “Visit Rwanda”.

Iyi hoteli yabakiriye One & Only Nyungwe House, ni hotel yubatswe mu 2010 ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda ihabwa izina rya Nyungwe Forest Logde, ryaje guhinduka mu 2017 nyuma y’uko yeguriwe One & Only Nature Resorts. yongeye gufungura imiryango mu Ukwakira 2018 mu nkengero za Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, nyuma yo kuvugururwa no kwagurwa.

Mu Ukuboza 2018, nibwo Ange Kagame yari yasabwe na Bertrand Ndengeyingoma mu birori bijyanye n’umuco nyarwanda byabereye mu rugo rwa Perezida Kagame mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Muhazi.

Umunsi nyir’izina w’amateka y’isezerano ryo gushyingirwa imbere y’Imana hagati ya Ange na Bertrand wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 6 Nyakanga mu birori byabereye ku Kimihurura muri IFAK saa yine z’igitondo, bombi bahamya isezerano bijyanye n’ukwemera Gatolika kwa Gikirisitu.

Nyuma y’uwo muhango, hakurikiyeho kwiyakira aho abatumirwa bose berekeje i Rusororo mu Intare Conference Arena,  nyuma yo kuva i Rusororo habaye umugoroba w’umusangiro, wabereye muri Kigali Convention Centre, ukurikirwa n’ibirori byo kwishimira urugo rushya rw’abageni no gusabana nabyo byabereye mu cyumba cya KCC.

Ange Ingabire Kagame na Bertrand Ndengeyingoma bishimiye kuri ukwezi kwa buki batembera Nyungwe

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger