AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Ange Kagame yifurije Perezida Kagame isabukuru nziza anamwibutsa ikintu cy’ingenzi

Kuri uyu wa 23 Ukwakira 2019, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagize isabukuru y’amavuko, aho Abanyarwanda batandukanye bakomeje gukwirakwiza amafoto ye aherekejwe n’ubutumwa butandukanye bumwifuriza gukomeza kurama.

Mu bantu batandukanye bazirikanye umunsi w’amavuko wa Perezida Paul Kagame, harimo n’umukobwa we Ange Kagame wafashe umwanya ayimwifuriza ndetse anamwibutsa ko amukunda abinyujije ku rubuga rwa Twitter.

Yagize ati: “Byinshi ku mafunguro utegurirwa, mbere na mbere uri umugabo mu muryango. Ndagushimiye cyane ku bwo guhora ubitwereka. Isabukuru nziza y’amavuko papa. Ndagukunda.”

Perezida Kagame uyobora u Rwanda, yujuje imyaka 62 y’amavuko, yavutse ku wa 23 Ukwakira 1957, avukira i Nyarutovu mu yahoze ari Komini Tambwe, Perefegitura ya Gitarama ubu ni mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo.

Ababyeyi be ni Deogratias Rutagambwa na Asteria Rutagambwa [bombi bitabye Imana]. Ni umuhererezi mu muryango w’abana batandatu.

Umuryango we wari utuye i Tambwe ya Gitarama mbere yo guhunga mu 1959 ubwo abo mu bwoko bw’Abatutsi batotezwaga bigatuma benshi bava mu Rwanda.

Umuryango wa Kagame wahungiye mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’u Rwanda bahamara imyaka ibiri mbere yo kwerekeza mu Nkambi ya Nshungerezi iri mu gace ka Toro muri Uganda. Kagame icyo gihe yari afite imyaka itanu y’amavuko.

Perezida Kagame yashakanye na Madamu Jeannette Kagame mu 1989, ubu bafitanye abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe. Imfura yabo ni Ivan Cyomoro Kagame, ubuheta ni Ange Ingabire Kagame unaheruka gushinga urugo, akurikirwa na Ian Kagame n’umuhererezi Brian Kagame.

Ubwo yari mu buhungiro, ku myaka icyenda y’amavuko, Perezida Kagame yatangiye kwiga ku Ishuri Ribanza rya Rwengoro aza kuharangiriza afite amanota meza bimuhesha kujya kwiga mu Kigo cya Ntare. Kagame yakomereje amasomo ye ya Gisirikare mu Kigo kiri i Kansas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kagame ni we wayoboye urugamba rwo kubohora Igihugu cyari mu maboko y’ubutegetsi bubi bwakigejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye abasaga miliyoni.

Kagame ni Perezida wa gatandatu mu bayoboye u Rwanda. Yayoboye inzibacyuho y’imyaka itatu (2000-2003), amatora ageze muri 2003 arayatsinda, aba uwa mbere mu matora yitabiriwe n’abaturage benshi kandi aciye mu mucyo. Yayoboye manda ebyiri z’imyaka irindwi ndetse Abanyarwanda bamutoreye indi mu 2017.

Ange Kagame yibukije Se ko amukunda
Twitter
WhatsApp
FbMessenger