Amakuru ashushyeUmuco

Ange Kagame yanenze irushanwa rya Miss Rwanda

Ange Kagame, umukobwa wa Perezida Paul Kagame ni umwe muri benshi bakurikiye isozwa ry’irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ariko yagaragaje mu buryo bweruye ko yanenze cyane uburyo iri rushanwa rikorwa ndetse n’uburyo abagize akanama nkemurampaka babaza.

Ange Kagame, abinyujije ku rubuga rwa Twitter, yanenze cyane uburyo abakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda bahatirwa gusubiza mu cyongereza batumva neza ndetse n’uburyo umukobwa usubiza mu Kinyarwanda cyiza bamukwena mu gihe ari rwo rurimi rwe.

Ange Kagame ati: “Kubera iki bahatirwa kuvuga mu cyongereza kandi bigaragara ko batacyisanzuyemo? Hanyuma n’uburyo hakurikiraho kubakwena mu gihe basubije neza ariko bagasubiza mu rurimi batisanzuyemo neza mu kuruvuga…”

Ange Kagame yakomeje agaragaza ko Ikinyarwanda cyagakwiye kugenderwaho muri aya marushanwa, anashimangira ko n’abagize akanama nkemurampaka babaza ibibazo mu cyongereza kitari cyo.

Aha yagize ati: “Kuvuga mu Kinyarwanda byagakwiye kuba bihagije. Abahatanira ikamba rya Nyamwinga w’Isanzure (Miss Universe) baba bafite abasemuzi ku bahatana batavuga icyongereza. Icyongeyeho, ibibazo ubwabyo bibajijwe nabi mu cyongereza giciriritse”

Ange Kagame yakomeje avuga ko umukobwa usubiza mu Kinyarwanda cyiza bamumwaza azira kuba atabasha kuvuga neza ururimi rw’amahanga, anavuga ko abagize akanama nkemurampaka bakomeza gusubiramo ibibazo bibajije mu cyongereza giciriritse.

Uretse Ange Kagame wanenze kuba abakobwa babazwa mu cyongereza, Mutesi Jolly wari umwe mu bagize akanama nkemurampaka yashinjwe n’abantu batandukanye gukoresha icyongereza nabi ashaka kwigana abazungu.

Nimwiza Meghan ni we wabaye Miss Rwanda 2019, Uwahirwe Yasipi Casmir yabaye igisonga cya mbere, Uwase Sangwa Odile aba igisonga cya kabiri mu gihe Mwiseneza Josianne wifurijwe na benshi kuba Miss Rwanda yabaye Miss wakunzwe cyane (Miss Popularity).

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger