AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Amwe mu mafoto yaranze Car Free Day yo kuri iki cyumweru

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, ingeri zitandukanye z’abatuye Umujyi wa Kigali babyukiye muri Siporo rusange izwi nka Car Free Day.

Perezida wa Repubulikka y’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame n’abandi banyacyubahiro barimo Minisitiri mushya wa Siporo n’umuco Mme Esperance Nyirasafari na Dr Diane Gashumba uyobora Minisiteri y’ubuzima bari mu bitabiriye iyi Siporo ngarukakwezi.

Dr Diane Gashumba uyobora MINISANTE na Mme Esperence Nyirasafari uyobora MINISPOC bitabiriye iyi siporo.
Nyakubahwa Paul Kagame agorora umubiri mu gitondo cy’iki cyumweru.
Uhereye ibumoso, Dr Diane Gashumba uyobora Minisante, Perezida Kagame na Mme Esperance Nyirasafari uyobora Minispoc.
Perezida Kagame aganiriza abitabiriye siporo rusange.
Buri wese yagororaga umubiri uko abyumva.
Abafana ba Rayon Sports byagorana ko bacikwa n’ibyiza nk’ibi.

Bamwe mu baturage babonye umwanya wo kwifotozanya na Perezida Kagame.
Buri wese n’ibyo ashoboye Pe! Upfa kumva ugororotse.
Uyu mwana uri mu bitabiriye siporo rusange yagize amahirwe yo gusuhuzwa na Perezida Kagame.
Perezida Kagame anyonga igare.
Waba Umunye-Congo, nta mpamvu yo kutaza muri siporo.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger