AmakuruPolitiki

Amerika yavuze ikosa itakongera kwemerera Russia gukora mu ntambara ihanganyemo na Ukraine

Leta zunze Ubumwe z’Amerika ziratunga agatoki Uburusiya kuba buri mu mugambi wo gushaka kongera kwiyomekaho ubutaka bwa Ukraine nk’uko bwabikoze mu 2014 ubwo bwiyomekagaho Crimea.

John Kerby Umuvugizi w’urwego rushinzwe umutekano w’Amerika yatangaje ko uburusiya ubu buri kunoza umugambi wo kongera ku nshuro yakabiri kwiyomekaho uduce twa Ukraine ingabo z’uburusiya ziri kugenzura kuva bwashoza Intambara muri Ukraine kuwa 24 Gashyantare 2022.

Akomeza avuga ko ubutasi bwa Amerika buri kubona ibimenyetso simusiga ko uburusiya bugerereye umugambi wabwo wo kongera kwiyomekaho ubundi butaka bwa Ukraine nyuma ya Cremea.

Yagize ati “Ubu Uburusiya buhugiye mu mukino twakwita kwiyomekaho ubutaka bwa Ukraine usa neza neza nk’uwo bwakinnye mu 2014. Ubu uwo mugambi burawugerereye ndetse bwatangiye gushiraho abayobozi babwo mu duce twa Ukraine tugenzurwa n’ingabo z’uburusiya.”

Yongeyeho ko kwiyomekaho ubutaka bwa Ukraine bikozwe n’Uburusiya, bihabanye n’amahame y’Umuryango w’Abibumbye ONU ndetse ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizakora ibishoboka byose kugir ango zibangamire uwo mugambi hiyongeyeho n’ibihano Mpuzamahanga.

Yongeyeho ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubu iri kwitegura gutangaza indi nyongera ya 16 ku nkunga z’intwaro zikomeye igomba guha Ukraine mu gihe cya vuba zizaba zirimo n’izirasa kure zo mu bwoko bwa HIMARS.

Ubwo u Burusiya bwatangizaga ibitero kuri Ukraine, bwavugaga ko bwifuza kubohora Intara yose ya Donmbas yiganjemo abaturage bavuga ikirusiya.

Mbere y’uko u Burusiya Butera Ukraine Perezida Putin yavugaga ko abo baturage bakorerwaga Jenoside n’Ubutegetsi bwa Zelensky.

U Burusiya bwanafashaga abazwi nk’aba-Separatist mu Karere ka Donesk na Luhansk bigometse ku bugetsi bwa Perezida Zelensky, bavuga ko bashaka ko utwo duce twigenga.

U Burusiya bwamaze gutangaza ko bwemera ubwigenge bw’izo ntara ndetse bukaba buri hafi kuzigarurira zose. Mu duce zafashe bwamaze kuhashyira abayobozi babwo bumva neza kandi bashyigikiye ko utwo duce twanakomekwa ku Burusiya.

Perezida Putin kandi aheruka gutangaza ko gukomeza kunangira umutima kwa Ukraine bizatuma ibura burundu tumwe mu duce twayo tukomekwa ku Burusiya.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger