AmakuruAmakuru ashushye

Amerika yashimiye Ukraine uburyo irikwirwanaho Uburusiya bukabura aho bumenera

Umuvugizi wa minisiteri y’ingabo ya Amerika, John Kirby, yabwiye abanyamakuru ko Ukraine irimo kurwana ku bice by’igihugu mu buryo “bwiza cyane, kandi ishikamye.”

Yagize ati: “Turimo kubona ibimenyetso ko abanya-Ukraine ubu nabo basa n’abatangiye guhindukirana abarusiya.

“Ubu turabona bari mu mwanya wabo, by’umwihariko mu majyepfo hafi ya Kherson [aho] bagerageje kwisubiza aho bambuwe.”

Kirby avuga ko ingabo za Ukraine zimaze iminsi zitegura guhindukirana (contre-attaque) abarusiya kandi ko “ubu nicyo cyerekezo bari kuganamo”.

Guhindukirana abarusiya mu burengerazuba bwa Kyiv

Hari amakuru y’uko ingabo za Ukraine zirimo guhindukirana iz’Uburusiya mu bice bitandukanye.

Nubwo amakuru anyuranye avuga ibyo, abarusiya bakoresheje indege n’imbunda zirasa imizinga bakomeje kumisha ibisasu ahatandukanye ku mijyi ya Ukraine.

Hari video yerekanywe ya polisi iri kuzenguruka mu mujyi wa Marakiv uri mu burengerazuba bwa Kyiv uherutse kwisubizwa n’ingabo za Ukraine, bareba ibyangiritse.

Mu majyepfo ya Ukraine ingabo z’Uburusiya zasubijwe inyuma 100km mu mujyi wa Voznesensk.

Umunyamakuru wa BBC avuga ko babwiwe ko abasirikare ba Ukraine bafatanyije n’abakorerabushake bashenye imodoka nyinshi za gisirikare z’abarusiya i Voznesensk.

Ibisa n’ibyo biri mu mujyi wo ku cyambu wa Kherson, aho abanya-Ukraine bahindukiranye abarusiya – uwo mujyi niwo wa mbere wafashwe n’ingabo z’abarusiya.

Ibi biravugwa nyuma y’iminsi y’imirwano itava aho iri, kandi hari kwiyongera kw’ibitero by’indege n’imbunda zirasa imizinga by’abarusiya.

Ibi bisasu bituma bamwe bibaza ikizasigara mu mujyi wa Mariupol wibasiwe n’ibyo bisasu n’imirwano y’abasirikare y’inkundura mu nkengero zawo.

Indi nkuru

Perezida Joe Biden yavuze amahitamo perezida Putin asigaje mu ntambara

Twitter
WhatsApp
FbMessenger