AmakuruAmakuru ashushye

Amerika yasabye Uganda n’u Rwanda kumvikana hagati yabo

Tibor Nagy wungirije Umunyamabanga wa Leta muri Amerika ushinzwe ibibazo by’Africa avuga ko ubwumvikane buke buri hagati y’u Rwanda na Uganda bugomba guhoshwa n’uko Abakuru b’ibihugu byombi bumvikanye.

Ngo ntabwo ari ikibazo cyasaba Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuza mu iki kibazo ngo kuko abo kireba bashobora kukicyemurira hagati yabo. Ibi yabitangarje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.

Yagize ati: “ Perezida Museveni wa Uganda na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda bagomba gukorana hagati yabo bagakemura ibyo batumvikanaho, ibihugu bikongera gukorana neza.”

Tibor Nagy avuga ko abayobozi b’ibi bihugu byombi basanzwe ari inshuti za Amerika kandi ngo ubutegetsi bwa Amerika bazakorana nabo kugira ngo ibihugu byongere bibane neza ariko ngo nibo bagomba kubigiramo uruhare cyane.

Tibor Nagy asanga ikibazo kiri hagati ya Uganda n’u Rwanda nta bandi bagikemura uretse abakuru b’ibi bihugu byombi

Tibor ati: “ Iki rwose ni ikibazo kigomba gukemurwa na biriya bihugu byombi ukwabyo.”

Mu  kiganiro n’abanyamakuru Uyu muyobozi yirinze kubatangariza ibyo yaganiriye na Museveni, gusa ababwira ko bireba umubano hagati ya Uganda na Amerika.

Ku wa Gatanu uyu muyobozi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahuye na Perezida Museveni kandi mu mpera z’iki Cyumweru ngo azahura na Perezida Kagame.

Tibor Nagy wungirije Umunyamabanga wa Leta muri Amerika (USA) ushinzwe ibibazo by’Africa

Avuga ko kuba asuye ibi bihugu muri iki gihe bitatewe n’ibibazo bihavugwa ahubwo ngo yari yarateguye uru rugendo mbere.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger