Amakuru ashushyeUbukungu

Amerika n’Ubushinwa byarashe amasasu ya mbere y’intambara ikomeye kurusha izindi zabayeho mu mateka y’ubukungu

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatangiye gusoresha ibicuruzwa biva mu Bushinwa bifite agaciro ka miliyari 34 z’amadolari y’Amerika, ikintu cyabaye imbarutso y’intambara y’ubucuruzi hagati y’ibihugu bibiri bya mbere bikomeye mu bukungu ku isi. Ibi byiswe “intambara ikomeye kurusha izindi zabayeho mu mateka y’ubukungu”

Uyu musoro uri ku kigero cya 25% watangiye kwakwa guhera saa sita z’ijoro ku isaha yo muri Amerika.

Ubushinwa bukimra kumva ayo makuru yo muri Amerika kwa Donald Trump, bwahise bwihimura nabwo bushyiraho umusoro ungana na 25% ku bicuruzwa biva muri Amerika , nabyo bifite agaciro ka miliyari 34 z’amadolari y’Amerika. Byabaye kimwe kimwe kuko iki gikorwa ubushinwa bwacyise “intambara ikomeye kurusha izindi zabayeho mu mateka y’ubukungu” .

Ubushinwa bwashinje Amerika kuba ari yo yatangije iyi ntambara buvuga ko ariyo ikomeye  ibayeho mu bukungu kuri iy’Isi nkuko bitangazwa na Minisitiri w’ubucuruzi mu Bushinwa.

Yagize ati: “Ubushinwa, nkuko bwari bwasezeranyije ko butazatangiza iyi ntambara, ubu byabaye ngombwa ko bwirwanaho kugira ngo burinde inyungu z’abaturage babwo.”

Amakompanyi abiri akorera i Shanghai mu Bushinwa yabwiye BBC ko guhera kuri uyu wa gatanu tariki ya 06 Nyakanga abayobozi ba gasutamo muri Amerika barimo batinza kwemerera ibicuruzwa kwinjira muri Amerika.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Perezida Donald Trump w’Amerika yategetse ko ibicuruzwa biva mu Bushinwa bifite agaciro ka miliyari 50 z’amadolari y’Amerika bisoreshwa. Icyiciro cya mbere cy’iyi misoro kikaba rero cyatangiye kuri uyu wa gatanu.

Ni imisoro Perezida Trump avuga ko igamije kurengera ibicuruzwa by’Amerika.

Perezida Xi Jinping w’Ubushinwa na Perezida Donald Trump w’Amerika
Twitter
WhatsApp
FbMessenger