AmakuruAmakuru ashushye

Amerika ishaka ko Zimbabwe ikoresha inkingo zayo yo igahitamo iz’Abashinwa

Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa arashinja Leta zunze ubumwe z’Amerika gukorana n’abatavuga rumwe na Leta mu mugambi wo kumuhirika. Avuga ko Amerika iri kubikora binyuze mu guha abatavuga rumwe na Leta inkingo nyinshi za COVID-19 kugira ngo bazazihe abaturage bityo bibangishe Leta ahubwo bayoboke abatavuga rumwe nayo.

Kuva COVID-19 yaduka ndetse hagakorwa inkingo zayo, Perezida Mnangagwa yanze ko izakorewe muri Amerika no mu Burayi zimugerera mu gihugu ahubwo yemerera izakorewe mu Bushinwa, mu Buhinde no mu Burusiya.

Hashize hafi imyaka 25 ibihugu byo mu Burayi n’Amerika bidacana uwaka na Zimbabwe kubera kuyishinja kutubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Inkingo za Sinovac ziri mu zikoreshwa cyane muri Zimbabwe. Zikorerwa mu Bushinwa

Ni umwuka mubi watangiye hagati y’impande zombi ubwo Robert Mugabe yategekaga Zimbabwe.

Muri iki gihe, Mnangagwa n’ishyaka riri ku butegetsi muri Zimbabwe ari ryo ZANU PF bashinja Amerika n’u Burayi gushaka kumuhirika binyuze mu guha ishyaka ritavuga rumwe na Leta rya MDC inkunga zitandukanye.

Umuvugizi wa Perezida Mnangagwa witwa George Charamba avuga ko Amerika n’u Burayi byahaye MDC inkingo za COVID-19 kugira ngo abo muri ririya shyaka  batangire gukingira abaturage bityo bise no guhangana na Leta kuko yo ikingiza izakorewe mu Bushinwa, u Buhinde n’u Burusiya.

Muri Ambasade ya Amerika i Harare hari amasanduku menshi y’inkingo za Johnston&Johnston atemerewe kuhasohoka ngo akoreshwe.

Kugeza ubu abantu baribaza niba Zimbabwe idashobora kuba isibaniro ry’inkingo hagati y’izakorewe mu Burasirazuba bw’Isi n’izakorewe mu Burengerazuba bwayo.

Muri uyu mujyo, bihita bigaragara ko inkingo za kiriya cyorezo zidatangwa hagamijwe gukingira no gutabara ubuzima bw’abantu gusa, ahubwo ko ari n’intwaro ya Politiki ibihugu bikomeye bikoresha ngo byigarurire ibihugu bigikura mu majyambere.

Yanditwe na Didier Maladonna

Twitter
WhatsApp
FbMessenger