Amakuru ashushye

Amerca: Abishwe na COVID-19 baba abakire cyangwa abakene bashyingurwa ahari haragenewe abakene

Magingo aya, Leta ya New York, irusha ubwandu bwa Coronavirus igihugu icyo aricyo cyose ku Isi, kuko ifite abantu 161 807 bamaze kwandura mu gihe Espagne ikurikiye Amerika mu kugira ubwandu ifite 153222. Ni yo leta yibasiwe cyane muri Amerika kuko inafite hejuru ya 80% by’abantu bamaze gupfa bazize iki cyorezo.

Muri New York abantu 5150 bamaze kwicwa na Coronavirus. Amashusho yagiye hanze yagaragaje abakozi bari gushyingura abapfuye mu mva rusange ku kirwa cya Hart Island.

Iki kirwa ubusanzwe cyajyaga gishyingurwaho abantu batagira inkomoko cyangwa se abadashobora kubona amafaranga y’imihango yo gushyingura.

Aya mashusho yafashwe na drone yerekana abakozi bambaye imyenda yera imeze nk’iy’abikingira kwandura Coronavirus bashyira amasanduku arimo imirambo mu mva rusange aho kuba imwe bayishyira mu mva yayo.

Iki kirwa cyari kimaze imyaka 150 gikoreshwa mu gushyingura abantu biganjemo abadafite inkomoko.

Birakekwa ko ayo masanduku yaba ari ay’abantu bazize Coronavirus, gusa nta rwego na rumwe rurabyemeza. Kuri uyu wa Kane, 40 ni yo yajyanywe muri aka gace gushyingurwa.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibara ko abantu bari hagati y’ibihumbi 100 na 240 bashobora gupfa bishwe na Coronavirus.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger