Amakuru ashushyePolitiki

Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda yafunzwe kubera uwayinjiyemo afite Coronavirus

Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda yahagaritse ibikorwa byayo mu buryo bwo kwirinda, nyuma y’uko umwe mu bantu baheruka kuyijyamo mu nama, yatahuweho icyorezo cya Coronavirus.

Mu butumwa iyi ambasade yashyize ahagaragara kuri iki Cyumweru, yavuze ko “nyuma y’uko umwe mu bantu banduye Coronavirus yitabiriye inama muri ambasade, Ambasade y’u Bubiligi i Kigali izaba ifunze kugeza kuwa 28 Werurwe 2020, nyuma y’amabwiriza y’inzego z’ubuyobozi n’uburyo bwo kwirinda.”

Yakomeje iti “Muri icyo gihe, ambasade ntabwo izashobora gukora ikintu icyo aricyo cyose kijyanye n’ubusabe bwa Visa. Abagenzi baragirwa inama yo kwimura ingendo zabo cyangwa bakohereza ubutumwa kuri EU bujyanye n’aho bari bagiye kwerekeza, bagahabwa ubufasha.”

Mu Rwanda, nyuma y’uko Kuwa 14 Werurwe Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yemeje ko Umuhinde wageze mu Rwanda ku wa 8 Werurwe 2020 avuye i Mumbai, yatahuweho icyorezo cya Coronavirus akaba ari wa mbere wari uyigaragaweho mu Rwanda, kugeza ubu abayigaragayeho bamaze kuba batanu.

Nyuma yo gusangwamo COVID 19, umuryango w’uyu muhinde n’abo bakoranaga bashyizwe mu kato. Kuba ataratahuwe ageze ku Kibuga cy’indege i Kanombe, birashoboka ko hari abandi yanduje, ku buryo hafashwe ingamba mu gushakisha uwo yahuye na we wese, basuzumwe banakurikiranwe.

Hagati aho kuri iki Cyumweru, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abandi barwayi bane bagaragaweho Coronavirus ku butaka bw’u Rwanda bituma umubare w’abamaze kwandura Coronavirus ugera kuri batanu.

Itangazo rya Minisante rivuga ko kuri uyu wa 15 Werurwe 2020, hagaragaye abandi bantu bane barwaye Coronavirus; Abanduye barimo “Umunyarwanda ufite imyaka 34 wageze mu Rwanda ku wa 6 Werurwe 2020 aturutse muri Sudani y’Epfo”

Rivuga ko undi ari “Umuvandimwe we ufite imyaka 36 wageze mu Rwanda ku wa 8 Werurwe 2020 aturutse mu Birwa bya Fiji anyuze muri Amerika na Qatar; umugabo w’Umunyarwanda ufite imyaka 30 udaherutse kugira ingendo mu mahanga n’umusore w’imyaka 22 ufite ubwenegihugu bwa Uganda wageze mu Rwanda ku wa 15 Werurwe 2020 aturutse i Londres mu Bwongereza.’’

Abo barwayi bari kuvurirwa ahabugenewe hanashakishwa abantu bose bahuye na bo kugira ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

Minisante yasabye abaturarwanda gukomeza gukurikiza amabwiriza atangwa n’ubuyobozi bw’urwego rw’ubuzima cyane cyane gukaraba intoki igihe cyose, kutajya ahantu hahurira abantu benshi no kumenyesha inzego zibishinzwe igihe ibimenyetso by’iyo ndwara byagaragaye hakoreshejwe umurongo wa telefoni itishyurwa 114 cyangwa bakabimenyesha umujyanama w’ubuzima.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger