Amakuru ashushyePolitiki

Amb. Olivier Nduhungirehe yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Estonia

Kuwa Kane tariki ya 3 Kamena 2021, ambasaderi Nduhungirehe Olivier yashyikirije Perezida wa Estonia, Kersti Kaljulaid impapuro zimwemerera guhagararira inyungu z’u Rwanda muri iki gihugu.

Muri iki gikorwa, Ambasaderi Nduhungirehe yakiriwe na Perezida Kersti wa Estonia. Amb. Nduhungirehe yahaye Perezida wa Estonia, Kersti Kaljulaid ubutumwa bw’indamukanyo ya mugenzi we Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.

Ibiganiro bagiranye byibanze ku mubano w’ibihugu byombi, bishimira ibyagezweho kugeza ubu. Barebeye hamwe uko umubano n’ibikorwa byakomeza kurushaho kwiyongera mu ngeri zitandukanye zirimo gukomeza gukorana mu bijyanye n’ikorana buhanga, ubucuruzi, ishoramari n’ibindi.

Perezida Kersti Kaljulaid yongeye kwishimira uko umubano w’ibihugu byombi uhagaze, anashimangira ko igihugu cye cyiteguye gukomeza kuwubungabunga ku buryo nta kizawuhungabanya.

Ambasaderi Nduhungirehe yatanze impapuro zo guhagararira Estonia mu gihe asanzwe ahagarariye u Rwanda mu Buholandi.

Estonia n’u Rwanda bihuriye kuri byinshi kandi bifite amahirwe akomeye mu gukorana mu by’iterambere ryo gushaka ibisubizo hakoreshejwe ikoranabuhanga n’imikoreshereze yaryo muri gahunda za Leta kimwe no mu zindi gahunda.

Umubano w’ibihugu byombi umaze gushinga imizi ndetse bigaragarira mu guhura kwa Perezida Kagame na mugenzi we Kersti Kaljulaid.

Aba bakuru b’igihugu baheruka guhura ku wa 18 Gashyantare 2018 ubwo bari i Munich mu Budage mu Nama yiga ku Mutekano ku Isi ‘Munich Security Conference’.

Ibi biganiro byabaye nyuma y’uko tariki ya 16 Ugushyingo 2017, Perezida Kersti yasuye u Rwanda aturutse muri Ethiopia. Rwari uruzinduko rwe rwa mbere muri Afurika kuva yatorerwa kuyobora iki gihugu giherereye mu Majyaruguru y’u Burayi ku wa 10 Ukwakira 2016.

Icyo gihe byatangajwe ko igihugu cye kiri gushaka uko cyakwagura imikorere hamwe n’ibindi harebwa cyane ku hari amahirwe.

Estonia iherereye mu Majyaruguru y’u Burayi, ifite ubuso bwa kilometero kare 45,336, ikaba ituwe n’abaturage 1,294,455 nk’uko ibarura ryo mu 2011 ribigaragaza. Iza mu bya mbere mu bihugu byo mu Majyaruguru y’u Burayi mu mikoreshereze y’ikoranabuhanga muri gahunda zitandukanye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger