AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Amb. Nduhungirehe yikomye CNN yanenze u Rwanda kuri gahunda ya ‘Visit Rwanda’

Muri iyi minsi abantu benshi yaba abanyarwanda ,abanyamahanga n’abafana b’ikipe ya Arsenal bazi neza gahunda u Rwanda rwakoze yo kwamamaza ubukerarugendo biciye mu ikipe ya Arsenal mu gushishikariza abantu gusura u Rwanda (Visit Rwanda).

Ibitangazamakuru bitandukanye hirya no hino ku Isi byagiye bivuga kuri iyi gahunda y’u Rwanda.

Igitangazamakuru CNN kuri uyu munsi cyanditse inkuru ifite umutwe wibaza niba koko u Rwanda rutera inkunga ikipe ya Arsenal “Arsenal Sponsored by …. Rwanda ?”

Abakorera CNN bashyize iyi nkuru ku rubuga rwa Twitter maze bandikaho amagambo agira at:”U Rwanda ruri gutakaza ama miliyoni y’amadorali  mu gutera inkunga Arsenal , imwe mu makipe akize mu bwongereza ,nyamara igihugu giterwa inkunga n’amahanga. ”

Nyuma y’ibyo CNN yanditse, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ububanyi n’amahanga n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba,  Amb. Olivier Nduhungirehe, yahise asubiza ubu butumwa avuga ko CNN idakwiye kuvuga kandi nayo itinubira abayamamazaho.

yagize ati: “Mbwira CNN , ni ibihugu bingahe  bya Afurika ukubiyemo ibikiri mu nzira y’amajyambere bitakaza Ama miliyoni y’amadorali mu kwamamaza ubukererarugendo ku mbuga zanyu nk’igitangazamakuru gikize ku Isi , mwigeze mubivugaho cyangwa mubyinubira. Muceceke #Fakenews. ”

Clare AKamanzi uyobora Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB, muri ayamasezera igihugu cyagiranye na Arsenal yavuze ko nibura abantu Miliyoni 35 , bazajya babona imipira ya Arsenal iriho ikirango kibashishikariza gusura u Rwanda (Visit Rwanda).

Mu minsi yashize na bwo iyi gahunda igitangira gushyirwa mu bikorwa  Clare Akamanzi ntiyavuze rumwe n’umunyamakuru John Humphrys wa BBC, mu kiganiro mpaka cyahuje aba bombi ku ngingo y’ukuntu igihugu gikennye nk’u Rwanda cyatera inkunga ikipe ya Arsenal ifatwa nk’imwe mu zifite amafaranga ahagije ku isi.

Muri icyi kiganiro,  Akamanzi yabanje kunyomoza amakuru avuga ko amafaranga u Rwanda rwahaye Arsenal mu rwego rwo kurwamamariza ibikorwa by’ubukerarugendo angana na miliyoni 30 z’ama Pounds.  gusa ntiyatangaje umubare w’amafaranga akubiye mu masezerano y’u Rwanda na Arsenal.

Ubutumwa igitangazamakuru cya CNN cyashyize kuri Twitter
Amb Olivier Nduhungirehe asubiza ubutumwa bwa CNN

Indi nkuru wasoma Clare Akamazi yihanije umunyamakuru wa BBC wamubajije iby’amasezerano ya Arsenal n’u Rwanda

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger