Amakuru ashushyeImikino

Amavubi yongeye gushengura imitima y’Abanyarwanda asuzugurirwa na Mali i Kigali

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yanyagiriwe i Kigali na Les Aigles du Mali ya Mali ibitego 3-0, ikomeza kuba iya nyuma mu tsinda E zombi ziherereyemo.

Amavubi yari yakiriye Mali kuri Stade ya Kigali mu mukino wa gatanu wo mu tsinda E, mu ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cy’ibihugu cya 2022 kizabera muri Qatar.

Ni umukino amakipe yombi yahuriyemo u Rwanda rwaramaze kwizera gusezererwa, mu gihe Mali yahataniraga na Uganda umwanya wa mbere ari na wo wagombaga kugena ikipe imwe muri zo igomba kwerekeza mu ijonjora rya nyuma.

Mali yarushije Amavubi mu buryo bugaragara, yafunguye amazamu ku munota wa 19 w’umukino ibifashijwemo na rutahizamu Moussa Djenepo usanzwe akinira Southampton yo mu Bwongereza.

Nyuma y’umunota umwe wonyine Mali yatsinze igitego cya kabiri biciye kuri Ibrahim Koné, mbere y’uko Kalifa Koulibaly ayitsindira agashinguracumu ku munota wa 88 w’umukino.

Gutsinda Amavubi byatumye Mali ikatisha itike y’ijonjora rya nyuma ry’Igikombe cy’Isi, kuko Uganda bayihataniraga yaguye miswi na Kenya igitego 1-1.

Mu gihe habura umukino umwe wo mu tsinda Mali iyoboye itsinda E n’amanota 13, Uganda iyikurikiye ku mwanya wa kabiri n’amanota 9, Kenya iri ku mwanya wa gatatu n’amanota abiri mu gihe u Rwanda ari urwa nyuma n’inota rimwe.

Amavubi azasoza imikino y’amajonjora ahura na Kenya ku Cyumweru.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger