AmakuruImikino

Amavubi yaruhukiye ku mahumbezi y’inyanja y’Abahinde (+Amafoto)

Ikipe y’igihugu Amavubi kuri ubu iherereye i Maputo mu murwa mukuru wa Mozambique, yananuriye imitsi ku mahumbezi y’inyanja y’Abahinde mbere yo gucakirana na Os Mambas ya kiriya gihugu, mu mukino uteganyijwe ku wa kane w’iki cyumweru.

Amakipe yombi azatangira kwesurana saa kumi n’ebyiri z’i Kigali, mu mukino wo w’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera mu mijyi itandukanye y’igihugu cya Cameroon mu mwaka utaha wa 2020.

Amavubi na The Mambas baherereye mu tsinda F basangiye n’ibirwa bya Cape Verde cyo kimwe na Cameroon izakira imikino y’igikombe cya Afurika.

Iyi kipe iyobowe n’umutoza Mashami Vincent, yageze i Maputo idafite abakinnyi nka Nsabimana Eric Zidane utarahagurukanye n’abandi, akaba biteganyijwe ko ahagera ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, gusa ikaba yarahasanze Djihad Bizimana wahise ahakomereza avuye mu Bubiligi.

Ku gasusuruko ko kuri uyu wa kabiri abakinnyi b’Amavubi batembereye ku nyanja y’Abahinde, aho bakoreye imyitozo yoroheje yo kugorora imitsi mbere yo gukorera imyitozo isanzwe kuri Stade ya Zimpeto bazakiniraho na Mozambique.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger