AmakuruImikino

Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo guhura n’ibirwa bya Seychelles

Ikipe y’igihugu Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma, mbere yo guhura na Seychelles kuri uyu wa kabiri, mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar mu mwaka wa 2022.

Ni umukino uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa kabiri.

Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere. Ni imyitozo yagaragayemo Kapiteni Haruna Niyonzima kugeza ubu utazi neza niba azakina umukino wa Seychelles, kubera ikibazo cy’ibyangombwa cyanatumye adakina umukino ubanza wakinwe mu cyumweru gishize.

Cyakora cyo mu gihe ibya Haruna byaba bikemutse, nta kabuza uyu Kapiteni w’Amavubi yakina umukino wa Seychelles.

Mu gihe Seychelles yaba itishyuye Amavubi ibitego 3-0 yayitsindiye i Victoria mu cyumweru gishize, Amavubi y’u Rwanda yahita abona itike yo kwinjira mu matsinda azashakwamo ibihugu 5 bizahagararira umugabane wa Afurika mu gikombe cy’isi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger