Amakuru ashushyeImikino

Amavubi yakiriye mu myitozo myugariro ukina muri Espagne

Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yakiriye myugariro Rutabayiro Jean-Philippe ukinira ikipe ya Sociedad Deportiva Lenense yo muri Espagne, waje kuyifasha kwitegura Mali na Kenya mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Rutabayiro w’imyaka 27 wakoze imyitozo ya mbere, ni ubwa mbere yahamagawe mu kipe nkuru y’Amavubi.

Cyakora cyo yigeze gukinira Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 mu 2014 ubwo yakoreraga imyitozo muri Police FC.

Uyu mukinnyi yageze i Kigali mu gitondo cy’ejo ku wa Mbere, akorana na bagenzi be imyitozo ya nimugoroba yabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ni imyitozo yitabiriwe n’abandi bakinnyi barimo Emery Mvuyekure wa Tusker FC yo Kenya, myugariro Manzi Thierry ukina muri Georgia na Bizimana Djihad ukina mu kibuga hagati, wavuye mu Bubiligi.

Abandi bakina hanze y’igihugu bamaze kugera mu Rwanda ariko bataritabira imyitozo ni umunyezamu Buhake Twizere Clément ukina muri Norvège, Ngwabije Bryan Clovis ukina mu Bufaransa na Rafael York ukina muri Suède.

Abategerejwe i Kigali kuri uyu wa Kabiri ni Imanishimwe Emmanuel ukina muri Maroc na Nirisarike Salomon ukina muri Armenia.

Amavubi azakira Mali ku wa Kane w’iki cyumweru mu mukino wa gatanu wo mu tsinda uzabera kuri Stade ya Kigali, mbere yo gusura Kenya ku wa 14 Ugushyingo mu mukino uzabera i Nairobi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger