Imikino

Amavubi U20 aracakirana na Kenya kuri iki cyumweru

Kuri iki cyumweru ni bwo ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 icakirana na Harambe Stars ya Kenya mu mukino w’ijonjora ryo gushaka tike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Niger mu mwaka utaha wa 2019.

Uyu mukino uteganyijwe kuba uyu munsi saa 15h00 zo muri Kenya, bikaza kuba ari saa 14h00 za hano i Kigali, ukaza kubera kuri Kenyatta Stadium iherereye Machakos.

Iyi kipe yahagurutse i Kigali yerekeza muri Kenya ku wa gatanu, ikaba ku munsi w’ejo yarakoreye imyitozo ku kibuga baza gukiniraho giherereye mu birometero 60 uvuye i Nairobi mu murwa mukuru w’igihugu cya Kenya.

Aganira n’itangazamakuru ku munsi w’ejo, Mashami Vincent utoza iyi kipe yavuze ko iki ari cyo gihe cya nyacyo abasore b’u Rwanda babonye cyo kugaragaza icyo bashoboye imbere ya Kenya abenshi babona ko ari yo ihabwa amahirwe yo kuba yakomeza mu cyiciro gikurikiyeho.

Yagize ati” Ndabizeye, baracyari bato, bafite impano kandi biteguye neza kurwanira ishema ry’igihugu cyabo. Umukino uraza kuba ukomeye, gusa ndashimangira ko tugomba kuvana hano umusaruro mwiza”.

Mu gihe u Rwanda rwaba rusezereye igihugu cya Kenya, rwazacakirana mu kiciro gikurikiraho n’igihugu cya Zambia kinafite igikombe cy’iri rushanwa giheruka.

Mu yindi mikino igomba kuba kuri iki cyumweru

Gabon irakira Togo, Ethiopia yakire u Burundi, Guinee Bissau irakira Sierra Leone, mu gihe igihugu cya Benin cyo cyamaze kubona tike y’icyiciro gikurikira kuko Liberia bagombaga gukina mu ijonjora ry’ibanze yivanye muri aya marushanwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger