AmakuruImikino

AMAVUBI U-17: Ikipe y’igihugu yakoze imyitozo mbere yo kwerekeza Tanzania, (+AMAFOTO)

Ikiep y’igihugu y’abateregeje imyaka 17 , yahamagaye abakinnyi  basaga 32 bakomeje gukora imyitozo mbere y’uko berekeza muri Tanzaniya gushaka itike y’igikombe cya Afurika ku bihugu byo mu karere ka CECAFA.

U Rwanda muri iyi mikino  ruzatangira rukina na Sudan tariki ya 11 Kanama 2018,na ho kuwa 13 Kanama 2018 ruzahita rukina n’u Burundi,  Kuwa 16 Kanama 2018 ruzagaruka mu kibuga rukina na Somalia, umukino wa nyuma u Rwanda ruzawukina tariki ya 21 Kanama 2018 aho ruzaba rukina na Tanzania.

Ikipe izahiga izindi miri aya majonjora izahita ibona itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu , ikazahita yiyongere ku bindi bihugu bitandatu (6) bizaba byitwaye neza mu tundi duce (Zones) twa Afurika nk’uko CAF iba yaragiye ibigabanya, ikindi amakipe y’ibihugu byakiriye imikino y’amajonjora muri utu duce dutandukanye (Zones) twa Afurika yo afite tike yo kujya mu iri mikino yanyuma.

Iyi mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17 izaba tariki ya 12 kugeza ku ya 26 Gicurasi 2019 ibere muri Tanzania, ibihugu umunani bya mbere bizabona itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika mu gihe bine bya mbere muri ibyo bizabona itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cya 2019 kizabera muri Peru.

Abakinnyi 32 bahamagawe muri iyi ekipe y’igihugu

Abanyezamu: Yves Musoni, Robben Kaneza, Alexis Hategikimana and Adolphe Hakizimana.

Abugarira: Felicien Niyomukiza, Samuel Kalisa, Jean de Dieu Kwizera, Zaibu Ishimwe, Innocent Mariza, Fidele Kaneza, Avit Nkundimana na Rodrigue Ishimwe.

Abakina hagati: Lodrigue Isingizwe, Gilbert Byiringiro, Charles Nshimiyimana, Olivier Bayingana, Annicet Ishimwe, Hesbon Rutonesha, Patrick Dusingize Turiho, Emmanuel Niyitanga, Jean Renne Ishimwe, Kevin Mico Ndori, Jean Claude Issa Habumugisha, Claver Kazungu, Pacifique Tuyisenge, Steven Niwenshuti na Bosco Nizeyimana.

Abataha izamu: Cedrick Nshutiyase, Olivier Sibomana, Cedrick Iradukunda Kabanda, Olivier Munezero na  Moses Rukundo.

Mugabo Alexis umutoza w’abanyezamu b’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17, ‘Amavubi U-17

Gatera Moussa umutoza wungirije

Ni imyitozo yari yiganjemo kongerera abana umuvuduko, gucenga bihuta no gutera mu izamu

Rwasamanzi Yves umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17

Muri rusange hahamagawe abakinnyi 32 ari nabo bakomeje gucumbika muri Hil Top Hotel i Remera
Imyitozo irakomeza kugeza igihe ikipe izagira muri Tanzania

 

Amafoto :Inyarwanda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger