AmakuruImikino

Amavubi U-17 aracakirana na Ethiopia mu mukino wa 1/2 cy’irangiza

Kuri uyu wa gatanu, ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 iramanuka mu kibuga icakirana ihura na Ethiopia, mu mukino wa 1/2 cy’irangiza w’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera i Dar Es Salaam.

Iyi kipe yabonye iyi tike, nyuma yo kurangiza ku mwanya wa kabiri mu tsinda A n’amanota 6, inyuma ya Tanzania yarangije ari iya mbere muri iri tsinda n’amanota 9. Ni nyuma y’uko iyi kipe y’umutoza Yves Rwasamanzi yari yashoboye gutsinda imikino 2: Uwa Sudan ku bitego 3-1, ndetse n’uwo yatsinzemo u Burundi 4-3.

Rwasamanzi utoza iyi kipe avuga ko abakinnyi be bose bameze neza kandi ko biteguye gukora ibishoboka byose bakagera ku mukino wa nyuma.

“Uyu ni wo mukino w’iri rushanwa w’ingirakamaro kuri twe kandi birasa n’aho hakenewe gukoresha mu mutwe cyane kuruta gukoresha imbaraga. Twiteguye neza mu buryo bwose bufatika kandi mfite ikizere cy’uko ari igihe kiza ngo abasore banjye bigaragaze. Ni umukino uzaba ukomeye, gusa turiteguye…Turifuza kugera ku mukino wa nyuma, tukabona itike y’igikombe cya Afurika kizaba mu mwaka utaha”Rwasamanzi aganira na Times Sport.

Rwasamanzi yongeyeho ko icyo bashyize imbere ari gushaka ibitego hakiri kare, ari na ko barinda izamu ryabo mu rwego rwo kwirinda ibibazo.

Undi mukino wa 1/2 cy’irangiza uteganyijwe uyu munsi urahuza Tanzania na Uganda.

Mu gihe u Rwanda rwaba rusezereye Ethiopia, Tanzania na yo igasezerera Uganda, rwahita ruboka itike y’igikombe cya Afurika hatitawe ku bizava mu mukino wa nyuma uteganyijwe ku cyumweru.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger