AmakuruImikino

Amavubi agiye kwipima na Tanzania mbere yo guhatanira na Mozambique kujya muri CAN

Ikipe y’igihugu Amavubi yateguye umukino wa gicuti ugomba kuyihuza na Taifa Stars ya Tanzania, mu rwego rwo kwitegura neza umukino w’ijonjora ryo gushaka igikombe cya Afurika cyo muri 2021 uzayihuza na Mozambique.

Umukino wa Tanzania n’u Rwanda uzabera i Kigali ku wa 14 z’uku kwezi.

Amakuru y’iby’uyu mukino yemejwe n’umunyamabanga wa Ferwafa, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’urubuga Fun Club.

Ati” Niko bimeze koko uyu mukino uzabera i Kigali tariki ya 14 Ukwakira. Ni mu rwego rwo gukomeza gufasha ikipe yacu kwitegura neza urugamba ifite rwo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Africa.”

” Kubona umukino wa gicuti ntabwo biba byoroshye, ariko bagenzi bacu bo muri Tanzania twamaze kubyumvikanaho, kuko nabo bizabafasha kwitegura neza iri rushanwa.”

Amavubi afite inyota yo gusubira mu gikombe cya Afurika aherukamo muri 2004, aherereye mu tsinda F ririmo Mozambique, Cameroon izakira igikombe cya Afurika ndetse n’ibirwa bya Cape Verde. Mu mukino wa mbere Amavubi azahurira na Mozambique i Maputo ku wa 11 Ugushyingo.

Tanzania yo ku rundi ruhande iherereye mu tsinda J isangiye na Tunisia, Libya na Guinea Equatoriale. Umukino wa mbere izawakiramo Guinea Equatoriale i Dar Es Salaam, ku wa 11 Ugushyingo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger