AmakuruImikino

Amavubi agiye kwipima na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo

Mu rwego rwo kwitegura imikino y’ijonjora ryo gushaka itike ya CHAN izaba mu mwaka utaha, ikipe y’igihugu Amavubi yateguye umukino wa gicuti uzayihuza na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu mukino uteganyijwe ku wa 18 z’uku kwezi, uzabera kuri Stade des Martyrs i Kinshasa.

Amavubi azaba yitegura ikipe y’igihugu ya Ethiopia, mu gihe Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo izaba yitegura umukino ugomba kuyihuza na Repubulika ya Centrafrica bazahura ku wa 18 z’ukwezi gutaha.

Amavubi na Ethiopia bo bazahurira mu mukino ubanza uzabera mu mujyi wa Makelele ku wa 22 z’uku kwezi.

Umukino wo kwishyura wo uzabera i Kigali ku wa 19 Nzeri 2019.

Nyuma yo gukina na Congo Kinshasa ku wa 18 Nzeri, Amavubi azahita ahaguruka i Kinshasa nyuma y’umunsi yerekeza i Addis Ababa muri Ethiopia.

Aya makipe yombi yaherukaga guhura muri 2016, ubwo yari yahuriye muri 1/4 cy’irangiza cya CHAN yaberaga mu Rwanda. Icyo gihe Congo Kinshasa yasezereye Amavubi iyatsinze ibitego 2-1.

Mu gihe u Rwanda rwaba rushoboye gusezerera Ethiopia, rwahita rukatisha itike yo kwitabira imikino ya CHAN izaba mu mwaka utaha rutiriwe rukina iyindi mikino. Impamvu ni uko rwashoboye kwitabira CHAN ebyiri ziheruka (2016 na 2018), bityo rukaba rutemerewe kubanza kunyura mu majonjora y’ibanze.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger