AmakuruImyidagaduro

Amataliki y’amajojora ya Miss Rwanda 2019 muri buri ntara yamaze kumenyekana

 

Irushanwa rya Miss Rwanda riteganya gutangira ku wa 15 Ukuboza 2018 hashakishwa undi mukobwa usimbura Miss Iradukunda Liliane uri kurangiza manda ye y’umwaka umwe yambaye ikamba rya Miss Rwanda 2018.

Amakuru mashya ahari kugeza ubu ni uko irushanwa rya miss Rwanda ry’umwaka wa 2019 ryigijwe imbere bitandukanye n’igihe ryaberaga nk’ibisanzwe, kuri ubu amajonjora azatangira ku wa 15 Ukuboza 2018 atangirire mu karere ka Musanze mu ntara y’amajyaruguru asorezwe i Kigali ku wa 29 Ukuboza 2018 nk’uko byatangajwe n’abategura iri rushanwa.

Impamvu yo guhindura amataliki iri rushanwa ribera, abategura iri rushanwa ngarukamwaka rya Miss Rwanda,  bavuga ko bashaka guhuza iri rushanwa nandi marushanwa mpuzamahanga abaje ku isonga bitabira, barifuza ko Miss World iba mu Ukuboza ari cyo gikorwa cya nyuma Miss Rwanda yajya yitabira mu mwaka aba afitemo ikamba. Uwabaye Miss Rwanda uwo mwaka azajya ava muri Miss World ahita atanga ikamba ku umusimbuye .

Amataliki amajonjora y’irushanwa rya Miss Rwanda 2019 azatangiriraho yamaze kumenyekana

 

Abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2018

Twitter
WhatsApp
FbMessenger