AmakuruAmakuru ashushye

Amashusho ya Ingabire M. Immaculée ari gutumura agatabi ubwo yari mu nama na bagenzi be

Si kenshi hano mu Rwanda bikunze kugaragara umuntu w’igitsina gore ari kunywa itabi gusa bimenyerewe ko igitsina gabo kirinywa ugasanga ntawe biteye kubyibazaho ariko iyo umunyarwanda abonye umuntu w’igitsina gore ari kunywa agatabi biba inkuru itangaje.

Ibi nibyo biherutse kuba ku muyobozi wa Transparent international Rwanda Madamu Ingabire Marie Immacule wagaragaye ari kunywa itabi ubwo yari yitabiriye inama ku buryo bw’ikoranabuhanga.

Amashusho ari kunywa itabi yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter bamwe bamunenga abandi bibutsa ko kunywa itabi ryemewe atari icyaha gihanwa n’amategeko hano mu Rwanda.

Muri ayo mashusho, Marie Imaculee agaragara afite itabi riri kwaka mu ntoki ndetse akanarishira mu kanwa bamwe bita ‘’gutumura’’ icyo gihe yabaga ari kugira neza camera yari ari gukoresha ngo agaragare muri iyo nama.

Ese yari abishaka kugaragara muri iyo nama ari kunywa itabi?
Ubusanzwe iyo umuntu yitabiriye inama mu buryo bw’ikoranabuhanga, akora uko ashoboye akajya ahantu hatuje kandi n’imirimo yari ari gukora akaba ayihagaritse yemwe yaba afite n’abana akababuza kugera aho ari gukorera inama.

Ikindi kandi bigaragara ko inama yari yatangiye bivuze ko yabikoze abizi kandi abishaka nubwo wenda ashobora kuba yarumvaga nta kidasanzwe ari gukora cyane ko kunywa itabi mu Rwanda igihe uri wenyine ntawe ubangamiye nta tegeko ribihana.

Byari bikwiye nk’umuyobozi kunywera itabi mu Ruhame?

Hari inkuru zagiye zumvikana hirya no hino mu gihugu za bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze birukanwe ku mirimo yabo bitewe no kwiyandarika ndetse n’ubusinzi, ibi si uko kunywa inzoga bitemewe ahubwo ni uburyo bayinywa naho bayinywera.

Mu Rwanda kunywa itabi nta muntu ubangamiye si icyaha, gusa nk’umuntu w’umuyobozi ufite imbaga nyamwinshi y’abantu bamukurikira ntabwo byari ngombwa ko agaragara ari kunywa itabi cyane ko byari mu buryo bwikoranabuhanga amashusho ye yashoboraga kujya ku ka rubanda ari nabyo byabaye.

Umuntu unywa itabi kenshi mu muco nyarwanda hari ukuntu abantu bumva ko atameze neza mu mico ko ashobora kuba yarananiranye (ibintu bitari byo kuri bose).

Ibyo Madamu Marie Imaculee yakoze si icyaha yemwe nta nuwo yabangamiraga cyane ko yari wenyine atari mu ruhame gusa ntiwabuza abantu kubyibazaho kuko ni umuyobozi ureberera inyungu za rubanda nyamwinshi muri kino gihugu.

Reba amashusho hano👇👇👇

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger