Amakuru ashushyeIyobokamana

Amashusho agaragaza ibizazane Theo Bosebabireba yahuye nabyo ubwo yakubitirwaga Uganda

Umuhanzi Uwiringiyimana Theogene wigaruriye imitima ya benshi kubera indirimbo ze maze abantu  bakamwita Bosebabireba, maze iminsi arwariye  muri Uganda aho yari yakubitiwe

Kuwa 27 Mutarama 2018, Theo Bosebabireba yagiye kuririmba mu gitaramo yari yatumiwemo mu bice by’icyaro urenze gato i Kampala . Ubwo yari mu nzira ataha, yahuye n’agatsiko k’amabandi ashaka kumwambura ibyo yari afite , yanze guhita abibaha maze ashatse  guhangana nabo  arakubitwa kugeza nubwo yakomeretse bikomeye.

Ibintu byaje kuba bibi kuri Theogene Bosebabireba kuko yagiye kwivuriza mu bitaro aho muri Uganda nyine maze amazemo umunsi umwe  mu gihe hari hari gukwirakwizwa inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Radio , amakuru yatangiye gusakara hano mu Rwanda avuga ko Theo Bosebabireba yashizemo umwuka gusa ariko umuryango we wahise uhakana aya makuru yaramaze gusakara hose .

Mu mashusho Theo Bosebabireba yohereje i Kigali, afite ibipfuko  ku mutwe no ku maboko nkumuntu nyine wakomeretse ; yahumurije abamuzi  ababwira ko ubu yorohewe ndetse ko yavuye mu bitaro.

Uyu Muhanzi ukunze kuririmba indirimbo zirimo ibigeragezo ndetse n’ibisubizo byabyo yagize ati “Nyuma y’ibyambyeho, nyuma y’amakuba n’ibigeragezo nahuye nabyo, ubu ndumva ntangiye kugira imbaraga, ndumva ntangiye gukira . Ndizera ko ntazasubira mu gitanda kwa muganga cyangwa gusubira kuryamayo, meze neza, ndashimira abambaye hafi mu burwayi bwanjye, ndashimira abaje kunsura bavuye mu Rwanda kandi ndanashimira abapasitori ba hano Kampala bamfashije muri byose, Ndanashimira n’umudamu wanjye nawe yagize icyo amarira nubwo atari hafi yanjye buri munsi, Imana ibahe umugisha.”

Uyu muhanzi yakubitiwe muri uganda nyuma y’uko yaramaze iminsi ahagaritswe mu itorero ashinjwa kutitwara neza aho yashinjwaga ubusambanyi.

Iyumvire Theo Bosebabireba

Twitter
WhatsApp
FbMessenger