AmakuruImyidagaduro

Amarangamutima y’umunyanigeria DonJazzy ku nda Rihanna atwite yatunguye benshi

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Nigeria warumaze igihe akunda Rihanna anafite inzozi zo kuzamugira umugore, yaciwe intege no kubona uyu muhanzikazi atwite inda y’imvutsi atwitiye umuraperi A$AP Rocky.

Ku munsi w’ejo tariki ya 30 Mutarama 2021 ,nibwo amafoto y’umuhanzikazi Rihanna atwite yasakaye ku mbuga nkoranyambaga atungura abatari bacye nyuma y’aho yemeje ko atwite umwana we wa mbere n’umukunzi we A$AP Rocky.

Abenshi mu byamamare bahise berekana ibyiyumviro bafite nyuma yo kubona amafoto ya Rihanna atwite, ndetse abenshi muri bo berekana ko bashimishijwe n’uko uyu muhanzikazi agiye kuba umubyeyi. Umuhanzi Don Jazzy akaba n’umutunganyi w’indirimbo (Producer) we ntiyashimishijwe n’aya makuru nk’uko abandi bayishimiye.

Don Jazzy uzwiho kuba akunda cyane Rihanna ndetse akaba yarakunze kubigaragaza ko yifuza gutereta uyu muhanzikazi w’ikimero, yaciwe intege no kubona Rihanna atwite. Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, Don Jazzy yerekanye ifoto ya Rihanna atwite ari kumwe n’umukunzi we A$AP Rocky maze yandikaho ati’’It is Finished’ bisobanuye ngo birarangiye mu kinyarwanda.

Kuba Don Jazzy yakoresheje ijambo ’Birarangiye’, ikinyamakuru Daily Africa cyatangaje ko uyu mugabo yakoresheje iri jamba asa n’uvuga ko inzozi ze zo kugira Rihanna umugore we zihagaze, kuko muri 2020 bikimenyekana ko Rihanna ari mu rukundo n’umuraperi A$AP Rocky, Don Jazzy yavuze ko urukundo rwabo rutazaramba kandi ko ategereje umunsi bazatandukanira agahita akundana na Rihanna ndetse bakanakora ubukwe nk’uko yabitangarije radiyo The Beat FM.

Don Jazzy wakomereje no ku rubuga rwa Twitter yerekana ko atishimiye kubona Rihanna yifuza gutereta atwitiye undi utari we, yagiriwe inama n’umwe mu bafana be yo kudacika intege agira ati’’Don ibi ntibiguce intege. Ba umugabo, ubaye ukibishaka wakwiyegereza Rihanna amaze kubyara ukamusaba akazi ko kurera umwana we. Muri ubwo buryo wabasha kumuba hafi’’.

Ibi byavuyemo ibisetso kuri Twitter aho bamwe bakomeje kuvuga ko Don Jazzy atameze neza kuva yabona Rihanna atwite, ndetse ko akeneye umuba hafi. Ibi bibaye nyuma y’aho Don Jazzy yigeze kwandika kuri uru rubuga ubwo byahwihwiswaga ko Rihanna atwite, maze Don yandika ati’’Ni gute muri kwizera ibi bihuha? Rihanna abaye atwite nabibabwira kuko ninjye yaba atwitiye’’.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger