AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Amarangamutima ya Ange Kagame ku ifoto ishushanyije iriho umugabo we n’imfura yabo (+AMAFOTO)

Ku mbuga nkorayambaga besnhi bakomeje kugaruka ku ifoto ishushanyije igaragaza igaragaza Ange Kagame n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma bagaragara bari mu byishimo byinshi bose bahanze amaso imfura yabo y’umukobwa ugaragara ameze nk’unezerewe cyane ari kumwe n’Ababyeyi be .

Iyi foto yagiye ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kabiri tariki 13/07/2021,yazamuye amarangamutima ya benshi kuri izi mbuga barimo na Ange Kagame.

Bamwe mu bakunze iyi foto ishishanyije bakoresha urubuga rwa Twitter bakunze cyane iyi foto ndetse abantu batandukanye bayoherereza Ange Kagame kugira ngo ayirebeho.

Ange Kagame yagaragaje ko yakunze cyane iyi foto , bigaragara ko ari uyu witwa Uwitwa Ben_art4 , yari yayishyize kuri Twitter ‘akora tag’ kuri Ange Kagame na Perezida Kagame.

Ange Kagame amaze kubona iyi foto, yanyuze kuri Twitter ashimira uyu muhanzi amubwira ko yakoze igihangano yatekerejeho. Ati: “Urakoze ku bw’iki gihangano cyatekerejweho”.

Ange Kagame umukobwa wa Perezida Paul Kagame yibarutse imfura ye tariki ya 19 Nyakanga 2020.

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Perezida Kagame yavuze ko tariki 19 Nyakanga 2020 ari bwo we na Jeannette Kagame babonye umwuzukuru.

Perezida Kagame yatangaje ko abyishimiye ndetse anagaragariza umukobwa we n’umukwe we ko abishimiye cyane ku bw’imfura yabo.

Twabibutsa ko ku gicamunsi cyo kuwa Gatandatu tariki 6 Nyakanga 2019 ni bwo Ange Ingabire Kagame yasezeranye n’ umugabo we Bertrand Ndengeyingoma, Ibirori byabereye mu Intare Arena, ahari icyicaro cy’Umuryango FPR Inkotanyi.

Nyuma y’ubukwe bwabo Ange Kagame mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Twitter ubwo bari mu kwezi kwa buki, Ange Kagame yagize ati “Nabonye uwo umutima wanjye ukunda”. Aya magambo Ange Kagame yavuze ko ari mu Indirimbo ya Salomo, igice cya 3 umurongo 4.

Yanditswe na Vainqueur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger