AmakuruAmakuru ashushye

Amanota y’abasoje amashuri yisumbuye yasohotse, yarebe

Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’ibizamini bya Leta by’umwaka w’amashuri wa 2019 bisoza amashuri yisumbuye n’ay’imyuga. Ni umuhango witabiriwe n’ababyeyi ndetse n’abana bahize abandi ku rwego rw’Igihugu.

Ni umuhango wabereye kuri Minisiteri y’uburezi kuri uyu wa Mbere tariki 24 Gashyantare 2020 saa guhera saa 15:30 aho kuba saa 14:00 nkuko REB yari yabitangaje mbere.

Abanyeshuri barenga ibihumbi 51 nibo bitabiriye ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, byakozwe mu Ugushyingo 2019.  Mu mashuri yisumbuye abakoze ibizamini ni 46,861 , abakobwa  22,803 (54.10%) mu gihe abahungu ari (44.90%) . Mu myuga  9,231 nibo bakoze ikizamini.

Aba bakaba barabikoreye mu byumba by’ibizamini 389 hirya no hino mu gihugu.

Mu myuga abanyeshuri batsinze bangana na 91,1%, Mu mashuri yisumbuye, abanyeshuri batsinze bavuye kuri 88,12% bagera kuri 89,50 nkuko byatangajwe na Minisitiri w’uburezi Dr.Eugene MUTIMURA.

Abakobwa batsinze ku kigero cya 93.2% kuko abatsinze ari 22,170 muri  25,644 bakoze, Abahungu batsinze ku kigero cya 86.5%  kuko 19,774 batsinze muri  21,217 bakoze ikizamini.

Muri rusange abanyeshuri batsinze ku kigero cya 89.50% (41,944) ugereranyije na 88.22% bo mu 2018. Bivuze ko biyongereyeho 1.27%.

Aime Richard Magambo wize muri Petit Seminaire Ndera yabaye uwa mbere muri PCM, Sheila Teta, wize HEL (History, Economics and Literature) kuri Riviera High School ni we wabaye uwa mbere mu bakobwa. Mpano Herve Raymond ni we wabaye uwa mbere muri PCB, Frederic Kwihanga wize muri  Groupe Scolaire de Rebero aba uwa mbere mu ndimi akaba yarakurikiye Ubuvanganzo, Kiswahili n’Ikinyarwanda (Literature, Kiswahili and Kinyarwanda).

Abanyeshuri bahize abandi mu mashami atandukanye bahembwe mudasobwa (laptop Computer).

Kureba amanota ni ukuyareba kuri internet cyangwa se kuri SMS, kuri internet ni ugusura results.reb.rw ugakurikiza amabwiriza.

Ku butumwa bugufi ni ukujya ahandikirwa ubutumwa ukandika S6; nimero wakoreyeho ikizamini, ukongeraho 2019 ,ukohereza kuri  4891.

Abize imyuga ni ugusura urubuga mis.rp.ac.rw/exam/results  cyangwa se ugakanda  *727*100# kuri telefoni yawe ugakurikiza amabwiriza.

Abanyeshuri bahize abandi bitabiriye uyu muhango

Twitter
WhatsApp
FbMessenger