AmakuruImikino

Amakuru mashya kuri Mutsinzi Ange wavunikiye mu mukino wa AS Kigali

Myugariro Mutsinzi Ange Jimmy wavunikiye mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona APR FC yanganyijemo na AS Kigali igitego 1-1, yatangaje ko yumva ameze neza ndetse ngo yiteguye gutangira imyitozo kuri uyu wa Gatatu nyuma yo guhabwa iminsi itatu y’ikiruhuko.

Uyu musore ukomoka mu Byimana ho mu karere ka Ruhango yagize ikibazo ubwo yagonganaga na Sugira Ernest bombi bakiza izamu rya APR FC kuri koruneri yari itewe na AS Kigali, biba ngombwa ko ajya gukurikiranirwa mu mbangukiragutabara.

Nyuma yaje kugarura ubwenge akomeza kureba umukino ari kumwe na bagenzi be batari biyambajwe kuri uyu mukino.

Umukino urangiye Ange yajyanywe kwa muganga, acishwa mu cyuma kugira ngo barebe ko nta kibazo gikomeye yaba yagize, abaganga basanga nta kibazo afite gusa biba ngombwa ko bamuha iminsi itatu y’ikiruko. Kuri uyu wa mbere twaganiriye na Ange tumubaza uko ameze atubwira ko yumva nta kibazo afite.

Mu kiganiro uyu musore yagiranye n’urubuga rw’ikipe ya APR FC, yemeje ko agomba gutangira imyitozo ku wa gatatu w’iki cyumweru.

Ati” Ni byo koko nagize akabazo mu mukino ngongana na Sugira, gusa muri ako kanya sinabashije kumenya ibyambayeho ahubwa naje kugarura ubwenge nisanga ndi mu modoka y’imbangukiragutabara. Nyuma y’umukino najyanwe kwa muganga ncishwa mu cyuma, basanga nta kibazo nagize ariko bampa iminsi itatu yo kuruhuka ubu ndumva nta kibazo meze neza niteguye kongera gusubira akazi kuwa Gatatu”

APR FC yabuze amanota atatu ku munota wa nyuma igomba guhura na Bugesera FC, mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona uzabera kuri stade ya Kigali mu mpera z’iki cyumweru.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger