AmakuruImikino

Amakipe yitabiriye imikino yo gusiganwa ku maguru muri Nigeria yagiriye akaga i Lagos

Amakipe atandukanye yitabiriye mikino yo gusiganwa ku maguru iteganyijwe kubera muri Nigeria yahuye n’akaga ko kumara iminsi irenga 2 ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cy’i Lagos, nyuma yo kuhaburira indege ibajyana ahitwa Asaba iyi mikino igomba kubera bitewe n’imitegurire mibi.

Amafoto akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abakinnyi ba Kenya, aba Ethiopia, Burkinafaso ndetse n’abandi baryamye hasi ku kibuga cy’indege, abandi biseguje ibikapu byabo mu rwego rwo kurinda imibiri yabo kwicwa n’imbeho.

Iyi kipe  ya Kenya yari iyobowe na Abraham Mutai ushinzwe imikino yo gusiganwa ku maguru mu gice cyo hagati cya Kenya yageze i Lagos saa munani zo ku wa mbere.

Nyuma yo kuhamara amasaha agera kuri atatu bategereje indege yagombaga kubajyana kuri Stade yitiriwe Nyakwigendera Stephen Keshi  iri mu birometero 500 uvuye i Lagos ari na yo iyi mikino yagombaga kuberaho, ngo baje kubwirwa ko nta ndege bari bubone biba ngombwa ko baharara.

Ku munsi w’ejo ku wa kabiri na bwo iyi kipe yamaze andi masaha kuri iki kibuga, nyuma yo guhera mu rujijo kubera kubura uko bagera aho imikino yagombaga kubera.

Amakuru avuga ko amakipe ya Uganda, Maroc, Burkinafaso, Cote d’Ivoire na Ethiopia ari mu yamaze iminsi 2 kuri iki kibuga cy’indege kubera imitegurire mibi y’iri rushanwa.

Abanya Ethiopia ngo bashatse gushaka inzira yabageza ahitwa Enugu bagahita berekeza Asaba, gusa babwirwa y’uko iyo nzira ko ari mbi cyane, bityo ko bishobora kubatwara amasaha menshi cyane kugira ngo bazagere Asaba.

Mu gihe byari biteganyijwe ko iyi mikino itangira mu gitondo cy’uyu wa gatatu, abakoresha imbuga nkoranyambaga ntibatinze kunenga abateguye iri rushanwa bibaza irushanwa ritita ku bakinnyi iryo ari ryo.

Abanya Erithrea bakumbagara ku butaka.
Abakinnyi ba Tchad n’aba Misiri mu batinze i Lagos.
Abanya Burkinafaso bo bahisemo kuba biryamiye.
Abakinnyi ba Kenya bakumbagarana n’ibikapu byabo ku butaka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger