AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Amakipe abiri agomba gukina umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika yamenyekanye

Ikipe y’igihugu ya Senegal Les Lions de la Teranga n’iya Algeria Les Fennecs, zigomba guhurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika cy’ibihugu, nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya 1/2 cy’irangiza yakinwe mu ijoro ryakeye.

Senegal ni yo yabaye ikipe ya mbere ikatishije itike y’uyu ,mukino, nyuma yo gusezerera Tunisia iyitsinze igitego kimwe ki busa. Igitego cyo ku munota w’ijana w’umukino ni kitsinzwe na Dylan Blonn ni cyo cyafashije Senegal kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika.

Ni umukino wagaragayemo uburyo bwinshi bw’ibvitego hagati y’amakipe yombi, gusa birangira ba rutahizamu ku mpande zombi batabashije kububyaza umusaruro.

Nko ku ruhande rwa Senegal, abakinnyi barimo Mbaye Niang, Sadio Mane na Youssus Sabbaly, bagiye babona uburyo bukomeye imbere y’izamu rya Tunisia gusa ntibabasha kubonera Senegal ihgitego. Uburyo bukomeye ni ubwa Sabbaly bwo ku munota wa 27, gusa ishoti rikomeye uyu myugariro ukina ibumoso yateye rigarurwa n’igiti cy’izamu.

Igice cya kabiri cy’umukino na cyo cyaranzwe no gusatirana ku mapnde zombi, gusa ibitego bikomeza kubura.

Tunisia yabonye uburyo bwo gutsinda igitego ku munota wa 73 w’umukino nyuma y’uko Calidou Koulibaly yari amaze gukina umupira n’akaboko, gusa Ferjani Sassi atera penaliti mu ntoki z’umuzamu Afred Gomis wa Senegal.

Nyuma y’iminota ine Senegal na yo yabonye penaliti, gusa Henri Saivet ayiteye ikurwamo n’umjuzamu Hassan Mouez wa Tunisia.

Indi kipe yageze ku mukino wa nyuma ni Algeria, nyuma yo gusezerera Nigeria ku bitego bibiri kuri kimwe.

Algeria yari yihariye igice cya  mbere cy’umukino, yafunguye amazamu ku munota wa 40 w’umukino ibifashijwemo na myugariro William Troost-Ekong witsinze igitego. Ni ku mupira wari uzamukanwe na Riyad Mahrez, awuhinduye imbere y’izamu birangira uyu myugariro awuteretse mu izamu rye.

Nigeria yishyuye igitego yari yatsinzwe ku munota wa 72 ibifashijwemo na Odion Ighalo. Ni igitego uyu rutahizamu yatsinze kuri penaliti, nyuma y’uko Sofiane Geghouli yari amaze gukina umupira n’akaboko.

Algeria yasoje akazi ku munota wa 92 w’umukino ifashijwe cyane na Kapiteni Riyad Mahrez, ku mupira wa Coup-Franc uyu rutahizamu wa Manchester City yateye bikarangira uruhukiye mu rucundura.

Umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika hagati ya Senegal na Algeria uteganyijwe gukinwa ku wa gatanu w’iki cyumweru guhera saa tatu z’umugoroba.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger