AmakuruAmakuru ashushye

Amajyepfo: 18 bafunzwe, 300 barahanwa kubera kwica amabwiriza yo kurwanya Coronavirus

Mu Ntara y’Amajyepfo abantu 315 bahawe ibihano kubera ko batubahirije amabwiriza yashyizweho na Leta y’u Rwanda yo kwirinda no gukumira icyorezo cya COVID-19 naho abagera kuri 18 barafungwa.

Aya makuru yemejwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana Emmanuel, mu kiganiro yagiranye na Radio Huye kuri uyu wa Kabiri, kigamije gukangurira abaturage gukomeza gukurikiza amabwiriza yashyizwemo mu kwirinda icyorezo cya COVID-19 gikomeje gutigisa Isi muri ibi bihe.

Yavuze ko kuva amabwiriza yashyirwa hanze hari abaturage bagaragaye banyuranya nayo, bahabwa ibihano abandi barafungwa.

Ati “Mu Ntara y’Amajyepfo hagaragaye abantu batubarije amabwiriza, mu minsi ibiri ishize twafashe ibyemezo bikomeye cyane. Ubu nababwira ko abantu baciwe amande barenga 315 hakaba hafunzwe n’abandi 18.”

Muri abo bafunzwe harimo abafashwe bari mu makosa batera amahane bashaka kurwanya inzego z’umutekano n’ubuyobozi.

Yavuze ko mu bafashwe harimo n’abasanzwe mu tubari barimo kunywa inzoga, abafunguye amaduka bacuruza ibintu bitemewe n’abafatiwe mu bindi bikorwa binyuranyije n’amabwiriza yo gukumira icyorezo cya COVID-19.

Guverineri Gasana yagiriye inama abaturage yo kwitwararika bagakurikiza amabwiriza yashyizweho birinda gucengana n’ubuyobozi kuko kurwanya icyorezo cya COVID-19 ari ibya buri wese kandi kuyitsinda ari inyungu za buri Munyarwanda.

Kuguma mu rugo gusa ntibihagije kuko yabibukije no kugira isuku muri byose bakaraba intoki kenshi gashoboka, kwirinda kuramukanya bahana ibiganza, kutajya ahateranyiye abantu benshi no gukurikiza inama bagirwa n’ubuyobozi.

Yibukije ko umuntu wemerewe kuva mu rugo ari ugiye kwivuza, guhaha ibyo kurya cyangwa gutanga izindi serivisi zijyanye n’amabwiriza yashyizweho.

Abayobozi ku nzego z’ibanze basabwe gukomeza gufatanya n’iz’umutekano bareba ko abaturage bari kubahiriza amabwiriza yashyizweho agamije gukumira no guhangana na COVID-19.

Hashize iminsi ibiri ingamba nshya zijyanye n’ikumirwa ry’icyorezo cya COVID-19 zitangiye gushyirwa mu bikorwa, nyuma y’itangazo rya Minisitiri w’Intebe risaba abantu bose kuguma mu ngo, amaduka n’ibindi bikorwa bigafungwa usibye acuruza ibiribwa na za farumasi.

Kuri uyu wa Kabiri Polisi y’u Rwanda yongeye kuburira abaturage ko abatubahiriza amabwiriza yashyizweho mu kurwanya Coronavirus, batazihanganirwa kandi uko bucya aribwo bizaba bikaze .

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze kugaragara abantu 40 barwaye Coronavirus nkuko byatangajwe na Minisiteri y’ubuzima.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger