AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

Amajyaruguru: Ubusesenguzi bwa TI-Rwanda bugaragaza ko Akarere ka Burera kaza ku isonga mu gukoresha nabi imari ya Leta

Mu ntara y’amajyaruguru akarere ka Burera niko kaza ku isonga mu twagaragajwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta 2016-2017, ko bakoresheje amafaranga mu buryo hakekwamo kunyereza cyangwa gucunga nabi uwo mutungo nk’uko TI-Rwanda yabigaragarije iyi ntara.

Ubusesenguzi bwa  TI-Rwanda burerekana ko ubuyobozi bw’aka karere  bwakoresheje amafaranga mu buryo hakekwamo kunyereza cyangwa guyacunga nabi.

Ubwo uyu muryango utegamiye kuri leta wamurikiraga Intara y’Amajyaruguru ubusesenguzi bwawo, werekanye ko muri rusange iyi ntara ifite umwihariko mu gusesagura umutungo wa Leta.

Ku kigero cyo gukoresha nabi imari ya Leta, Aka karere kakoresheje  miliyari zisaga eshanu ariko inyandiko zigaragaza uburyo yasohowe zikabura.

Akarere ka Burera gashyirwa mu majwi ku makosa menshi yagiye agaragazwa. Gusohora amafaranga menshi ariko mu buryo butanyuze mu nzira zateganyijwe, gukoresha amafaranga mu byo atateganyirijwe aho miliyari imwe yashowe mu byo itagenewe, hari kandi n’andi mafaranga yashowe mu mishinga itandukanye nka ‘Burera beach resort’ ku buryo butagaragazwa neza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Burera, Irangira Frank, avuga ko hari amakosa yabayeho ajyanye n’imiyoborere ariko ko bagiye kuyakosora.

Ati “Ikibazo cyabayeho cyane cyatumye akarere kagaragaza amakosa, habayeho gutanga amasoko, abayatanze ntibabikurikirana neza. Nibyo tugiye gukosora ku buryo tutazongera kugwa mu makosa y’imicungire bya hato na hato.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, kuri mikoro z’ikinyamakuru Jobcenter cyandika inkuru z’ubukungu, avuga ko ibibazo by’imicungire y’imari ya Leta mu ntara bikwiye kurangira ndetse ko yifuza ko uturere tw’iyi ntara twagira raporo izira icyasha kuko bishoboka.

Guverineri Gatabazi acyebura abayobozi abibutsa gucunga neza iby’abaturage icyo ari cyo. Ati “Mu byo tugomba kwitaho harimo gukoresha amafaranga icyo yateganyirijwe, kuyakoresha neza no kugaragaza uko yakoreshejwe.”

Ubusesenguzi bwa TI -Rwanda bugaragaza ibindi bibazo uruhuri mu tundi turere tugize iyi ntara. Muri ibi harimo gutinda kugeza amafaranga ya VUP kubo yagenewe, gushora imari mu mishinga ku buryo budasobanutse,ibikoresho bibitse bitagira icyo bikora bikaba byarahombeje ndetse gushora amafaranga mu mishinga idakora.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger